00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kwezi gutaha RwandAir iragurira ingendo zayo muri Zambia

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 February 2015 saa 11:08
Yasuwe :

Nyuma yo kwagurira ingendo zayo mu bihugu bitandukanye muri Afurika, Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege RwandAir izafungura urundi rugendo ruva kandi rukajya muri Zambia, aho izajya ijya inshuro eshatu mu cyumweru.
Nk’uko John Mirenge, Umuyobozi wa RwandAir yabitangarije The New Times, uru rugendo rushya ruzafungurwa ku mugaragaro kuwa 27 Werurwe 2015, rukazajya rukorwa inshuro eshatu mu cyumweru, kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu.
Mirenge akomeza avuga ko muri urwo rugendo, (…)

Nyuma yo kwagurira ingendo zayo mu bihugu bitandukanye muri Afurika, Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege RwandAir izafungura urundi rugendo ruva kandi rukajya muri Zambia, aho izajya ijya inshuro eshatu mu cyumweru.

Nk’uko John Mirenge, Umuyobozi wa RwandAir yabitangarije The New Times, uru rugendo rushya ruzafungurwa ku mugaragaro kuwa 27 Werurwe 2015, rukazajya rukorwa inshuro eshatu mu cyumweru, kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu.

Mirenge akomeza avuga ko muri urwo rugendo, Rwandair izajya ikoresha indege yo mu bwoko bwa “Boeing 737-800 Next Generation” ifite igice cy’ahasanzwe ndetse n’ahagenewe abanyacyubahiro.

Mirenge yagize ati “Dushimishijwe n’uko ikirere ku mugabane wose cyafunguriwe abatwara abantu ngo bakibyaze umusaruro. Urugendo rwa Lusaka ruzafasha cyane abagenzi bari basanzwe bahakorera ingendo, runaheshye abagenzi amahirwe ku ngendo zigera kuri 16 zerekeza ahandi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.”

Kwizera Kalinganire, Umucuruzi w’i Kigali yatangarije The New Times ko urugendo rwa Lusaka ruzatuma ubuhahirane n’ubucuruzi hagati ya Zambia n’u Rwanda bukomera.

Uru rugendo ruje rukurikira izindi ziherutse gufungurwa, zirimo n’urwa Juba muri Soudan y’Epfo, sosiyete ya Rwandair ikaba iteganya kubona indege nshya yo mu bwoko bwa “Q400 Next Generation”.

Igenzura riherutse gukorwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere (International Air Transport Association/IATA) ryagaragaje ko Rwandair ari yo sosiyete ihiga izindi muri Afurikas mu gutwara abantu mu buryo bwuje umutekano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages