00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kwezi kumwe abantu 181 bafashwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Majyepfo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 15 October 2023 saa 08:04
Yasuwe :

Abatuye mu ntara y’Amajyepfo basobanuye ko hakwiye gufatwa ingamba zo gukomanyiriza abacuruza ibyo bibye n’ababigura kugira ubusambo bw’insinga z’amashanyarazi buranduke mu gihugu.

Ni mu gihe inzego z’umukano zo zivuga ko kuva muri Nzeri 2023 hamaze gufatwa abakekwaho kwiba insinga z’amashyarazi no kuzigura basaga 182 kandi gahunda yo gukomeza kubahashya ikaba ikomeje.

Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bumaze iminsi buvugwa cyane. Hari aho ugera mu bice bitandukanye by’igihugu ugasanga abaturage bashinze amapoto ariko bayateraho n’ibice by’amabati n’ibindi byuma bijombana cyangwa, bigamije kurushaho gukumira abajura batekereza kurira bashaka kwiba insinga z’amashanyarazi.

Usibye kwangiza ibikorwaremezo,ubu bujura bunagira ingaruka nyinshi kuko butera icuraburindi aho bwabaye bakamara igihe batongeye gucana cyangwa gukora ibikorwa bisaba umuriro.

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo baganiriye na IGIHE, bavuga ko hakwiye kujyaho amabwiriza akomanyiriza ibicuruzwa byibwe kugira ngo abajura nibabona bigoye kubibonera isoko bazacike intege babireke.

Mutuyeyezu Mugabe Grace wo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye ati “Umuntu utinyuka kugura urusinga rw’amashanyarazi rwibwe cyangwa akagura icyapa cyo ku muhanda, aba ari umufatanyacyaha. Bigaragaza ko na we agize ubushobozi bwo kukishinguriza ku muhanda akagitwara yabikora’’.

Mugabe akomeza avuga ko inzego zose zikwiye kubishyiramo imbaraga bityo ababikora bose bakazabicikaho.

Niyonkuru Phocas na we wo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, Yagize ati “ Ibikoresho by’ibyibano biba bihendutse cyane ugereranyije n’ibindi, hakwiye kujyaho nk’ibimenyetso bizwi ku bikoresho byemewe kugira ngo buri wese abimenye’’.

Niyonkuru yongeraho ko hakwiye no kubaho igenzura rihamye ku bakora ubucuruzi bw’ibikoresho byakoreshejwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo , SP Habiyaremye Emmanuel yatangaje ko hari abafite aho bahuriye n’ubujura bw’insiga no kuzigura batangiye gufatwa kandi iyo gahunda ikaba ikomeje.

Yagize ati “Iki kintu cyo kwiba insinga z’amashanyarazi twakibonye nk’ikibazo gikomeye cyari kimaze gufata indi ntera, aho hibwa ibikoresho Leta iba yatanzemo amafaranga menshi mu guteza imbere abaturage’’.

”Buriya ahari urumuri,haba hari n’umutekano kandi aho rutari habura umutekano. Umuturage udafite umutekano n’imibereho myiza ntiba igishobotse, kandi ubuyobozi bumuha ibyo bikorwaremezo bugamije kumufasha kubaho neza yishimye”.

SP Habiyaremye akomeza avuga ko kuva mu ntangiriro za Nzeri hamaze gufatwa abakekwaho ubujura no kugura ibyibwe bagera ku 182 ndetse hanafatwa insinga zidashishuye n’izindi zishishuye.

Mu bafashawe hari abafatanywe insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bungana na metero zisaga 2500 ndetse banafatanwa insinga zatwitse zifite ibilo bisaga 500.

SP Habiyaremye yavuze ko hagaragaye kandi ibikoresho birimo mubazi z’amashanyarazi ‘Cash power’ 29, ibikoresho byifashishwa burira amapoto y’amashanyarazi harimo ingofero y’ubwirinzi, umukandara n’inkweto zifashishwa.

Uturere twa Nyaruguru na Kamonyi ni ho hari umubare muke w’abangiza insinga z’amashanyarazi, naho Akarere ka Muhanga kakaba gafite abagera kuri 36 bafatiwe muri ubu bujura.

Insinga ziri mu bikorwaremezo by'amashanyarazi bimaze iminsi byibwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages