Abatindi nyakujya, abatindi, abakene, abakene bifashije, abakungu jumba n’abakire ibyo ni ibyiciro by’ubudehe byashyizwemo abaturage. Amazina yahawe abari muri ibyo byiciro yatumye bamwe bagira ipfunwe ryo kubijyamo kubera gutinya kuyitwa. Ibi kandi bigaragazwa ko bizaba imbogamizi cyane mu myigire y’abana cyane cyane muri za Kaminuza.
Ubwo Minisitiri w’intebe yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Gahunga ya Guverinoma mu gufasha abatishoboye, ku wa 16 Nyakanga 2013, abadepite n’abasenateri bagaragaje ko ibyiciro by’ubudehe bikwiye gusubirwamo ndetse n’amazina agahindurwa.
Kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko bikorwa vuba cyane. Agira ati “Bitarenze ukwezi kwa munani ibyiciro by’ubudehe biraba byasubiwemo kandi binozwe neza.”
Abadepite basanga ibyiciro byakozwe byasaga n’aho bifasha abantu kurusha uko bifasha. Basanga rero gukomeza kubafasha bizagorana mu gihe nta gahunda iriho ko abafashwa na bo bakwiteganyiriza ubwabo. Ikindi ni uko nta n’umwe wishimiye icyiciro yashyizwemo akaba ariyo mpamvu bikwiye gusubirwamo. Umwe muri bo agira ati “Amazina yatanzwe mu byiciro ndetse n’imvugo zakoreshejwe bikwiye guhinduka, ntibikwiye Abanyarwanda.”
Ku kibazo cy’uko abagize inteko ishinga amategeko bavuga ko gahunda z’ibyiciro zifasha abantu kurusha uko bifasha, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yagize ati “Ntushobora gusaba umuntu gutera imbere utabanje kumukemurira ikibazo cyo kutishobora. Izi gahunda zibanza gukemura ikibazo cy’ibanze cy’imibereho. Hazabanza gukemurwa ibikenerwa by’ibanze kandi ibyiciro ntibizarenza ukwezi kwa munani bidasubiwemo, ngo binozwe bijyane n’ikigamijwe kandi umuntu ashyirwe mu cyiciro gishobora gutuma yiyumva ko ashobora gutera imbere, bihuzwe n’ibyifuzo by’Abanyarwanda.”
Dr Habumuremyi akomeza avuga ko ibyiciro by’ubudehe bitashyiriweho ubwisungane mu kwivuza gusa cyangwa se gutanga Buruse ku banyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru ahubwo byashyiriweho kugira ngo hamenyekane abantu bashobora gufashwa ndetse n’abatangiye gutera imbere.
Dore uko ibyiciro by’ubudehe biteye
Icyiciro cya mbere: Abatindi nyakujya. Ubundi aba bahabwa andi mazina arimo abahanya, umutindi buriburi, umudirigi, impezamaryo, umuhirimbiri, umwinazi n’andi. Uri muri iki cyiciro arangwa n’ibi: Ntagira urwara rwo kwishima, iyo abonye urupfu aba agira Imana, arasabiriza, ntagira aho aba, ntagira icyo kurya.
Icyiciro cya kabiri: Iki cyiciro kigizwe n’Abatindi. Abakirimo barangwa n’ibi bikurikira: arya nabi ni ukuvuga indyo ituzuye, aca incuro, akorera abandi, abana be ntibiga, ntashobora kwivuza, nta nzu agira cyangwa se arara nabi, ntagira itungo.
Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abakene. Abakirimo barangwa n’ibi bikurikira: Afite isambu idahagije, afite inzu mbi, arya nabi, umusaruro udahagije, ntasagurira isoko, abana be biga nabi, bivuza nabi, nta tungo agira.
Icyiciro cya kane kigizwe n’abakene bifashije barangwa n’ibi bikurikira: Afite inzu iringaniye, abana be bashobora kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye, ashobora kwivuza, afite isambu ihagije, asagurira isoko rimwe na rimwe, afite itungo, afite amafaranga.
Icyiciro cya gatanu kigizwe n’abiswe Abakungu jumba. Abakirimo barangwa n’ibi bikurikira: Afite amasambu menshi, afite amatungo, ibiryo byinshi, asagurira amasoko, afite amafaranga, akoresha abandi kandi afite inzu nziza.
Icyiciro cya gatandatu kigizwe n’abakire barangwa n’ibi bikurikira: Afite amafaranga muri banki, abona inguzanyo ya banki, afite inzu nziza, afite ibinyabiziga, abana biga neza kugeza muri Kaminuza, afite amatungo n’amasambu yera, atanga akazi, agira ibiryo bihoraho, arya icyo ashatse kandi aracuruza.



















TANGA IGITEKEREZO