00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kwezi kwahariwe umugore hakozwe ibikorwa bya miliyoni 900 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2017 saa 01:23
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof yatangaje ko mu cyumweru cyahariwe umugore hakozwe byinshi bigamije kuzamura iterambere rye, mu gihugu hose hakaba harakozwe ibifite agaciro kangana na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Byatangarijwe mu karere ka Kayonza kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’iterambere ry’Umugore.

Uku kwezi kwa Werurwe kose kwahariwe ibikorwa bigamije iterambere ry’umugore bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Ibi bikorwa byakozwe hagendewe ku nsanganyamaktsiko igira iti “ Munyarwandakazi Komeza Usigasire Agaciro Wasubijwe” byubakiye kandi ku nkingi zirimo ubukungu, imiyoborere myiza n’izindi.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko ubu hari intambwe igaragara imaze guterwa mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’iterambere, asobanura ko intambwe imaze guterwa ikeshwa ubuyobozi bukuru buha agaciro umugore.

Yagize ati “Ubu abagore 91 ku ijana babyarira kwa muganga, ibi bikaba byaratumye impfu z’abagore babyara n’abana bapfa bavuka zigabanuka mu buryo bugaragara.”

Aka gaciro abagore bahawe katumye nabo bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu aho barimo ba Rwiyemezamirimo bagira uruhare mu gutanga akazi kuri bagenzi babo ndetse no mu zindi gahunda zitandukanye zigamije iterambere.

Nubwo hari intambwe igaragara guterwa Minisitiri Nyirasafari yagarutse kuri bimwe bikigaragara ko bigomba gushyirwamo ingufu ku buryo bw’umwihariko. Aha yagarutse ku kibazo cy’isuku nke ikigaragara mu miryango, imirire mibi ndetse n’amakimbirane akigaragara mu miryango imwe n’imwe.

Ubuhamya bwatanzwe n’imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane bwagaragaje ko ikiganiro mu muryango ari inzira nziza yo gukemura amakimbirane.

Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi byabariwe agaciro gasaga miliyoni 900,000 FRW bikaba byarakozwe bigendeye ku nkingi enye za Guverinoma ari zo ubukungu, ubutabera, imiyoborere Myiza n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’iterambere ry’Umugore mu Karere ka Kayonza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages