Mu ijambo rye, Dr Bideri Diogène Umujyanama mu by’amategeko wa CNLG wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa 27 Gicurasi 2016, yagaragaje ko ubuyobozi bwiza buriho bushishikariza abanyarwanda kubana mu mahoro kandi ari bwo buryo bwiza bwo kubaka igihugu.

Ati “Si byiza gukomeza kuba babi, tugire urukundo, icyo ukoze cyose ntugikore mu izina ry’ubuhutu cyangwa izina ry’ubututsi, ahubwo ukagikorera abanyarwanda utarobanuye.”

Umujyanama mu by’amategeko wa CNLG,Dr Bideri Diogène
Umujyanama mu by’amategeko wa CNLG,Dr Bideri Diogène

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB Jonathan Gatera,mu ijambo rye yagarutse kubahakana bakanapfobya jenoside, asaba buri wese kuba umunyarwanda nyakuri udakorera ku jisho.

Yagize ati “Abahakana bakanapfobya jenoside si abo hanze y’igihugu gusa ahubwo n’imbere mu gihugu barahari, ni byiza ko icyo dukora cyose mu kubaka igihugu tugikora kuko kiturimo nk’abanyarwnda atari ukugira ngo badushime.”

Dr Diogene Bideri wo muri CNLG na Jonathan Gatera uyobora RSSB bacana urumuri rw'icyizere
Dr Diogene Bideri wo muri CNLG na Jonathan Gatera uyobora RSSB bacana urumuri rw'icyizere

Yakomeje agaragaza ko kwibuka bikwiye kuba intwaro ituma buri wese aba intangarugero mu mibanire ye n’abandi bikaba umurage nyakuri wa buri wese.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe wari ufite umubyeyi wakoraga muri CSR akaza kwicwa mu 1994, yasabye abakoze jenoside gusaba imbabazi babikuye ku mutima kuko aribyo nabo bibafasha gukira ibikomere no kwicyeka

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB,Dr Gakwaya Innocent yasabye buri wese guhora azirikana agaciro abazize jenoside bambuwe kandi agaharanira gukora neza ngo jenoside ntizasubire ukundi mu Rwanda n’ahandi.

Umuhanzi Mariya Yohana yatanze ubutumwa mu ndirimbo ku bitariye uwo muhango wo kwibuka barushaho kumva neza impanuro binyuze mu ndirimbo zo kwiyubaka no gukomera.

Abari abakozi ba CSR bazize jenoside ni 19
Abari abakozi ba CSR bazize jenoside ni 19
Hashyizwe indabo ahari urwibutso rw'abo bakozi
Hashyizwe indabo ahari urwibutso rw'abo bakozi
Abakozi ba RSSB n'imiryango yabuze ababo mu gikorwa cyo kwibuka
Abakozi ba RSSB n'imiryango yabuze ababo mu gikorwa cyo kwibuka
Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside
Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside
Imiryango y'abari abakozi ba CSR yari yaje kwifatanya na RSSB
Imiryango y'abari abakozi ba CSR yari yaje kwifatanya na RSSB
Hatanzwe ubuhamya bw'uko abari abakozi ba CSR bishwe muri jenoside barangwaga n'ubutwari
Hatanzwe ubuhamya bw'uko abari abakozi ba CSR bishwe muri jenoside barangwaga n'ubutwari
Umuhanzi Mariya Yohana mu ndirimbo zo kwibuka
Umuhanzi Mariya Yohana mu ndirimbo zo kwibuka
Amazina y'abari abakozi ba CSR bibukwa
Amazina y'abari abakozi ba CSR bibukwa

[email protected]