Kuva mu minsi ya nyuma ya 2023, imihanda yerekeza i Rubavu yari yuzuye, haba abagenda mu modoka rusange cyangwa abagenda mu zabo bwite, baturutse i Kigali n’ahandi hatandukanye by’umwihariko abajya kwishimira ko umwaka utangiye n’abajya kurya ayo bakoreye.
Abanya-Rubavu na bo baba biteguye, abafite za hoteli n’amacumbi bakoze amasuku, abatembereza abantu mu bwato biteguye, abakora ubucuruzi nabo baranguye byinshi kuko igihe cyo kubona icyashara kiba kigeze.
Ku wa Mbere, tariki 1 Mutarama 2024, itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE ryasuye, Umujyi wa Rubavu, riganira n’abagiye kurirayo Ubunani ndetse n’abahakorera.
Ubwo IGIHE yageraga ku Kiyaga cya Kivu ku gicamunsi cy’Ubunani twatembereye ahantu hatandukanye tuganira n’abaturutse hirya no hino mu gihugu baje gutangirira umwaka ku mazi.
Abaturage bagaragaje akanyamuneza bishimye gutangira umwaka wa 2024, bari ahantu heza by’umwihariko.
Bahurije ku kuba barasoje umwaka bishimye kandi babayeho mu mahoro bakaba bashimira Imana ko yabarinze bakaba bakiri bazima.
Ku mucanga ahazwi nka Public Beach, ni ho wasangaga abantu benshi basohokeye, bari kumwe n’imiryango yabo, barimo gukina, koga no gufata icyo kunywa ndetse abafata amafoto babonye icyashara.
Bikorimana Isaac umaze imyaka itandatu akora umwuga wo gufotora abatembera ku Kiyaga cya Kivu, yasobanuye ko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba ashobora gukorera ibihumbi 100 Frw.
Yagize ati “Uyu munsi amafaranga nayayoye. Yaba iminsi nk’iyi yahoraga nahita nkira kuko urebye ifoto imwe ihanaguye ni 1000 Frw. Iyo gutwara muri telefoni ni 500 ku ifoto imwe. Rero njyewe uyu munsi ndabyinira ku rukoma kuko abifotoza babonetse.”
By’umwihariko abakunzi b’umuziki bari bashyizwe igorora, kubera ko hari habereye igitaramo cya Happy Christmas and Happy New Year cyateguwe na Dj Bissosso.
Umusore ucuruza ubunyobwa n’amagi yabwiye IGIHE ko umwaka wa 2023 wagenze neza kandi yishimira ko mu minsi mikuru abona icyashara.
Ati “Nshobora gucuruza amagi 200 ku munsi mukuru nk’uyu utangira umwaka mushya. Mfite intego yo kuzaba umucuruzi nkanagura imodoka kandi birashoboka kuko mfite uwo ndeberaho wahereye ku bunyobwa none ni umucuruzi mu mujyi wa Rubavu.”
Abatanga serivisi zo gutembereza mu bwato abasura Ikiyaga cya Kivu na bo bashimira uburyo cyabahinduriye ubuzima babikesha abaza kuhasoreza umwaka no gutangira uwundi.
Mugisha Elie amaze imyaka itatu acuruza umunyenga w’ubwato ahazwi nka New Tam Tam, akabari gakora ku Kivu.
Yagize ati “Umunyenya w’iminota 20 umukiliya yishyura 50.000 Frw. Uyu munsi twakiriye abantu 50 urumva ko akazi kabonetse. Ariko kuri Noheli ni bwo twagize abakiliya benshi kuko barengaga 100.”
Urebye buri kabari gakora ku Kivu uhereye kuri Public Beach ahari gukorera The Rush Bar isanzwe ikorera ku Gisimenti ni ko katangaga ibiryo n’ibinyobwa mu gitaramo cya DJ Bissosso aho abakiliya bari bakubise buzuye.
Abitabiriye icyo gitaramo bahagiriye ibihe byiza, bishimana n’abahanzi bakunda ndetse babasha kurya no kunywa bishimira ko basoje umwaka.
Icyo kunywa cya make ni 1000 Frw, ikirayi ni 500 Frw naho ‘brochette’ y’ihene yaguraga 1000 Frw.
Abakiliya bari bafite akanyamuneza ko gutangira umwaka bataramirwa n’abahanzi bagezweho n’abahanga mu kuvanga imiziki.
Ni abahanzi bari barangajwe imbere na Chriss Eazy, Kevin Kade, Bushali, Gisupusupu, Papa Cyangwe, Diva ndetse n’aba-Dj barimo Tasha The Dj, Dj Ira na Dj Drizzy.
Amafoto: Elise Niyitanga



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!