Ku wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yemeje ko hamaze kumenyekana abantu 130 bitabye Imana, ndetse ngo bashobora kwiyongera kuko hari abataraboneka, nk’abatwawe n’imigezi nka Sebeya mu Karere ka Rubavu.
Ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu ku wa Kane, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko Guverinoma ikomeza kuba hafi y’abaturage, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Yakomeje ati "Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane, kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose. Turashyingura abigendeye, nta kundi byagenda, ariko nibura abasigaye na bo, Perezida wa Repubulika yantumye ngo mbabwire ko tubaba hafi uko dushoboye, tubashakire imibereho, abakomeretse tubavuze, hanyuma dukomeze ubuzima."
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n’ubundi bufasha.
Ibimaze gutangwa kugeza ubu birimo toni 60 z’ibiribwa birimo 30 za kawunga na 30 z’ibishyimbo, n’ibikoresho by’ibanze birimo ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibindi.
Iyi mvura ikomeye yangije umuhanda wa kaburimbo, ku buryo amakamyo manini atwaye ibicuruzwa atemerewe gukoresha uyu muhanda, ubu yose atonze umurongo kuva i Musanze kugeza mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Igice cyangiritse cyane ni icyo mu Karere ka Rubavu, iyo uri mu cyerekezo giturutse i Kigali, uba urenze umuhanda ukata ugana mu Karere ka Rutsiro na Karongi.
Aya ni amwe mu mafoto agaragaza ingaruka z’ibiza, ahanini zatewe n’umugezi wa Sebeya wangije byinshi ku Nyundo, mu Karere ka Rubavu.
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!