Ni uruzinduko rwatangiye ku wa 03 Kamena 2025. Perezida Kagame yari yajyanye n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, uw’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika n’abandi.
Rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu.
Umukuru w’Igihugu kandi yasuye National School of Artificial Intelligence ni ishuri rikuru ry’icyitegererezo muri Algerie rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI, ryigamo n’Abanyarwanda, ndetse anagirana ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, aho ibiganiro byabo byibanze kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.
Algérie ni cyo gihugu kinini muri Afurika, gifite ubuso burenga kilometero kare miliyoni ebyiri kigaturwa n’abarenga miliyoni 47. Gikora ku Nyanja ya Méditerranée.
Ibigira uruhare mu iterambere rya Algérie biyobozwe n’inzego z’ubuhinzi bwihariye 13.3%, inganda zihariye 39.3% mu gihe serivisi zihariye 47.4%. Umusaruro mbumbe wayo ni miliyari 264,27$, umuturage waho yinjiza 5.590$.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!