00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto:Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea Conakry

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 March 2016 saa 09:56
Yasuwe :

Kuva kuwa Kabiri, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Guinea Conakry yakiranwa ubwuzu n’urugwiro ndetse asabwa ubufasha mu guteza imbere iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Rwari uruzinduko rwe rwa Mbere muri iki gihugu, aho yahawe umudali w’ishimwe kubera ibyo yakoreye u Rwanda. Rwasojwe kuwa Gatatu.

Mu bihe by’ingenzi byaranze uru ruzinduko, harimo uburyo yakiriwe bidasanzwe n’imbaga y’abaturage b’iki gihugu yari ikikije imihanda y’i Conakry bafite amabendera y’u Rwanda; yeretswe bimwe mu bikorwa remezo bigize iki gihugu ndetse abasha no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kucyo ibihugu byombi bigiye gukorana.

Muri uru ruzinduko hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi aho kuri ubu Guinea yitegura kuza kwigira ku Rwanda uko yateza imbere urwego rwayo rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Perezida wa Guinea yavuze ko yahisemo gukorana na Perezida Kagame nyuma yo kumurangirwa n’abantu batandukanye bamubwiye ko ari umugabo w’icyitegererezo kandi ufite intumbero nziza mu miyoborere ye.

Condé yavuze ko yaba we ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bazi neza ko u Rwanda ruyobowe neza kurusha uko igihugu cye kiyobowe bityo ko bashaka kwigira ku Rwanda ngo iterambere risakare muri Guinea bihereye mu miyoborere inoze.

Mu mafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea Conakry

Perezida Kagame yakirwa na Perezida wa Guinée Alpha Condé

Perezida Kagame yakirijwe imbyino gakondo
N'abana bari benshi ku muhanda baje kwakira Perezida Kagame
Mu muhanda mugari i Conakry harimo amafoto ya Perezida Kagame
Imodoka zirimo iyo Perezida Kagame yatwawemo zerekeza mu ngoro y'Umukuru w'Igihugu wa Guinea
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Abaturage bamwe bari bitwaje amabendera y'u Rwanda
Abakuru b'ibihugu byombi baginze n'amaguru basuhuza abaturage
Ibyishimo byari byose ku baturage
Perezida Kagame yambitswe umudali w'ishimwe

Hashyizwe umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi

Hasinywe amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi

Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru

Perezida Condé yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu mfuruka zose
Abanyamakuru babaza ibibazo
Hari ibitangazamakuru binyuranye

Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye

Perezida Kagame asobanurirwa imikorere ya rumwe mu nganda yasuye
Bolloré ni imwe mu makompanyi akorera muri Guinée yasuwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame yasuye ibikorwa by'iterambere binyuranye
Perezida Paul Kagame na Alpha Condé berekwa ibikorwa binyuranye mu ruganda

Perezida Kagame asoza uruzinduko rwe

Perezida Alpha Condé asezera kuri Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages