Perezida Kagame yabanje gusura ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho yamurikiwe imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga.
Perezida Kagame yashimye uburyo yakiranywe urugwiro muri iki gihugu yari asuye ku nshuro ya mbere. Yavuze ko ubushake buri hagati y’ibihugu byombi bugaragaza ko nta gushidikanya ubu ubufatanye buzagera ku ntego yo guhindura imibereho y’abaturage b’ibi bihugu.
Ati “Abayobozi bacu bamaze iminsi hano bakorana na bagenzi babo mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu nzego z’ingenzi zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi. Sinshidikanya ko tuzabona umusaruro muri ibi bikorwa kuko twese dufite ubushake bwo gukorera mu mucyo, kubazwa ibyo dushinzwe ndetse n’abaturage bakagira uruhare mu itarembere ryabo.”
Yavuze ko ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi bikomeje gukorana n’abandi banyamuryango mu kwishyira hamwe no guteza imbere uyu mugabane.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu basoza uru ruzinduko kuri uyu wa Gatanu.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO