Umuyobozi Mukuru w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, yabitangaje mu muhango wo gutangiza ibi bikorwa wabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2015, aho abayobozi bakuru mu mashuri makuru na za kaminuza bateraniye i Gabiro mu bikorwa by’Itorero ry’Igihugu bizamara iminsi umunani.
Yagarutse ku byiza byo kwitabira itorero n’akamaro bizagira ku gihugu anongeraho ko iyi gahunda izitabirwa n’inzego zose za leta.
Ati “Dufite gahunda ikomeye Minisiteri y’Uburezi byarihutiwe kugira ngo abanyeshuri urubyiruko ruri muri za kaminuza bagire abayobozi bakurikirana gahunda y’itorero, ariko noneho muri za Minisiteri, mu nzego z’ubuyobozi, mu gihe kitarenga amezi abiri, itorero rizaba ryatangijwe muri Minisiteri mu bigo bya leta kugira ngo umuco w’indangagaciro ukwire mu Banyarwanda bose.”
Rucagu yavuze ko aba bayobozi baminuje muri byinshi ariko ko barigishwa umuco w’indangagaciro watumye abakurambere b’u Rwanda babana neza bateza u Rwanda imbere igihugu kikagira ibigwi ntagereranywa.
Ati “ Nta muco w’indangagaciro babyubakiyeho(ibyo baminujemo) byasenyuka, ntabwo byabagirira akamaro ubwabo , imiryango yabo n’igihugu.”
Yasobanuye ko nibamara guhabwa ubu bumenyi bitezweho kuba abayobozi n’abarezi bashoboye kurererea u Rwanda ku buryo abazajya barangiza muri kaminuza bazajya bagana hanze baharanira ibyo bigwi .
Ati “ Byaba ari ibintu byiza cyane uru Rwanda, rwakongera gutemba amata n’ubuki kandi ibyiza baba barubatse byabagirira akamaro n’abana babo, abuzukuru, ubuvivi n’ubuvivure kuko ntawabisenya.”
Minisitiri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba yasabye aba bayobozi gukurikira neza amasomo bazaherwamo kuko agamije kubaka Abanyarwanda bakunda igihugu,bakora neza kandi cyane, barangwa n’indangagaciro n’umuco w’ubunyangamugayo.
Ati “ muzemeranywa nanjye ko abadogiteri beza, abenjeniyeri n’abarezi batagera kuri byinshi mu gihe ubuhanga bwabo butubakiye ku ngangagaciro nziza kandi zikomeye.”
Uyu mwanya kandi ngo ni uwo gushakira ibisubizo ibibazo bivugwa mu burezi birimo ireme rivugwa kuba hasi, gushaka ibisubizo ku banyeshuri barangiza nta kazi n’ibindi.
Usta kayitesi, umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye(CASS, ex-NUR) asanga iri torero ari amahirwe ku baminuje bagiye kugira amahirwe yo kwibukiranya ibyiza y’u Rwanda ari nayo soko yo kurwibukiraho.
Ati “ Ni ikintu gikomeye mu gihe umuntu twigisha siyansi , tumuhaye umuco mwiza nyarwanda tukamuha indangagaciro nyarwanda akagira umutimanama mwiza byazagirira akamaro we n’igihugu muri rusange.”
Ahuza kandi na Ziganyimbuga Prosper, umuyobozi mukuru wungirijwe ushinzwe ubuyobozi n’imari muri ishuri rikuru rya INES wavuze ko uburezi baha abo bashinzwe butubakiye kuri izi ndangagaciro butaba bwubakiye ku biramba.
Ati “Twabanje guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu makaminuza yacu tuje gutyaza ubwenge ngo duhinduke kuko udahindutse ntiyahindura abandi, tugende dutoze icyo turi cyo aho gutoza icyo tuzi.”
Iri torero rihuje abagore 38 n’abagabo 154 barimo abo mu mashuri ya leta n’ayigenga rije rikurikira igikorwa cyo gutangiza itorero n’ibikorwa by’urugerero mu mashuri abanza kugera muri kaminuza umwaka ushize n’ibyiciro bitandukanye byabo byahuguwe.
[email protected]
Twitter:@NTADEUS



















TANGA IGITEKEREZO