Nta mugororwa wemerewe gutunga telefone,nk’uko amabwiriza abagenga ateganyiriza ibihano abazifatanwe.
Nubwo bimeze bityo ariko hari abagenda bagaragara bazitunze mu buryo bunyuranye n’amategeko.
CGP George Rwigamba, Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa yatangaje ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka mu magereza yose uko ari 14 ari mu gihugu, bafashe telefone zirenga ibihumbi bibiri.
Ubwo yasuraga gereza ya Rusizi ifungiyemo abagororwa bagera ku 2892 kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kanama 2016, CGP Rwigamba yabasabye kureka gukoresha telefone kuko abazikoresha baba bashaka gusibanganya ibimenyetso n’amadosiye yabo, gucura imigambi mibi no kugambanira igihugu.
Ati “Muri aya mezi ane ashize tumaze gufata telefone zigera ku bihumbi bibiri birenga mu magereza yose, zamaze kugezwa ku cyicaro cya RCS. Abazinjiza hari impamvu bazizana. Akenshi baba bashaka gukomeza gukora ubucuruzi bwabo hanze.”
Komiseri Rwigamba akomeza avuga ko hari igihe binjiza telefone babifashijwemo n’abacungagereza ndetse n’imiryango yabo igemuye.
Yatangaje ko bigisha abacungagereza indangagaciro zigomba kubaranga mu kazi kabo mu rwego rwo kurandura ibikorwa nk’ibyo.
Amabwiriza agenga imfungwa n’abagororwa ateganya ko ufatanwe telefone ahanishwa gufungwa iminsi 10 muri kasho yihariye muri gereza ariko ishobora kugabanuka bitewe n’inshuro ayifatanwe ndetse akaba yahagarikwa gusohoka hanze ya gereza gukora imirimo nsimburagifungo. Uwasuye umugororwa akamuzanira telefone ahanishwa kutongera kumusura.



















TANGA IGITEKEREZO