00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mezi ane, ibyaha birenga 800 byahitanye abantu 19 mu Karere ka Gicumbi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 August 2017 saa 08:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko umubare w’ibyaha bikorwa ugenda ugabanuka, kuko mu mezi ane ashize byagabanutseho 7.8% ugereranije n’ibyari byarakozwe mu mezi ane yabanjirije.

Mu nama y’umutekano yaguye y’iyi ntara yabaye ejo ku wa 16 Kanama 2017 mu Karere ka Gicumbi, hagaragajwe ko ibyaha byavuye kuri 952 mu mezi ane abanza ya 2017 bikagera kuri 854 mu yandi akurikira.

Muri ibi byaha, hagaragajwe ko harimo n’ibyagiye bihitana ubuzima bw’abantu, nko mu Karere ka Gicumbi, abasaga 19 bishwe na bagenzi babo.

Umuyobozi w’aka Karere, Mudaheranwa Juvenal, yabwiye RBA ko byinshi biterwa n’ubushoreke ndetse n’amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Yagize ati “Dufite ibyaha bigera kuri 19 by’abantu babuze ubuzima bwabo bikozwe na bagenzi babo, bifatwa nk’ibintu bihangayikishije kuko muri uru Rwanda rwacu n’iyo yaba umuntu umwe abantu baba bakwiriye guhangayika.”

Yakomeje avuga ko abantu bapfa ari benshi ku buryo ukoze ubusesenguzi usanga nta kwezi gushobora gushira hadapfuye umuntu.

Yongeye ati “Ubusesenguzi rero icyo tumaze gukora biragaragara ko ikintu cy’ubushoreke, ubuharike n’ubusambanyi biri ku isonga mu kuba intandaro yo kwicana. Wabonye ko hari n’ababyeyi bihekura nyuma yo kubona ko basamye mu buryo budategenyijwe, ibindi byagaragaye ko ari amakimbirane ashingiye ku mutungo.”

Muri iyi nama, hafatiwemo ingamba zo gukomeza kubigabanya, zirimo ubukangurambaga nkuko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude abisobanura.

Yagize ati “Hafashwe ingamba zo kwegera abaturage ku buryo twafashe icyemezo ko guhera mu cyumweru gitaha tuzatangira kuganiriza abaturage hirya no hino kugira ngo tubaganirize ku bibi by’imyitwarire nk’iyo ndetse tunabasabe ubufatanye burushijeho kugira ngo bagenzure barebe ahantu havuka urugomo cyane cyane imiryango ifitanye amakimbirane kugira ngo tuyifashe ndetse tunagire abantu inama uburyo bashobora kubana bagakemura ibibazo babinyujije mu mategeko.”

Muri iyi ntara, Akarere ka Musanze na Gakenke nitwo tuza imbere mu kugaragaramo ibyaha byinshi kurusha utundi, naho aka Gicumbi kakaba ariko kagaragayemo umubare munini w’abantu bicanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages