00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu minsi 30, abantu icyenda bapfuye barohamye

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 29 December 2015 saa 09:54
Yasuwe :

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano mo mu mazi (Marines) ryagaragaje ko abantu icyenda bapfuye nyuma yo kurohama mu migezi n’inzuzi mu minsi 30 ishize.

Mu bapfuye muri iyi minsi harimo umwana w’imyaka 10 witwa Umugwaneza Pascal waguye mu kidendezi cy’amazi cya Nyiranduhura, giherereye mu kagari ka Gatovu, Umurenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye.

Urupfu rwe rwamenyekanye ku cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2015, Polisi ikaba isaba ababyeyi kwirinda uburangare bwo kureka abana bakagera ku nkengero z’ibiyaga, ibishanga ndetse n’ahandi hari ibidendezi by’amazi kuko bituma habaho impanuka zo kurohama.

Byaragaraye ko abenshi mu bahitanwa n’impanuka nk’izo bari mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 15, ndetse ko abenshi muri bo ari abafite imiryango ituriye amazi haba ku biyaga binini, ibishanga, ibidendezi n’imigezi.

Harimo kandi abantu bakuru barohama mu biyaga n’imigezi kubera ko baba batazi koga, haba mu gihe bambuka cyangwa se bari mu mirimo y’uburobyi bari kumwe na bagenzi babo bazi koga magazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana asanga izo mpanuka zahagarikwa n’uruhare rw’ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana mu nshingano zabo kuko mu gihe babaye maso, gukumira no kurinda abana impanuka nk’izo bishoboka.

CIP André ati “Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, bityo ntibakwiye gutereranwa no kwemererwa gukinira hafi y’imigezi n’ibidendezi nta muntu mukuru bari kumwe.”

Polisi ikaba iburira abatemberera ku nkengero z’ibiyaga, inzuzi n’imigezi mu rwego rwo kwishimira isozwa ry’umwaka n’itangira ry’umushya, kwitwararika cyane ku batazi koga bakirinda kubyegera no kubyogamo cyane ko hari abarohama ndetse bagapfa bibwira ko bazi koga bakurikiye bagenzi babo babizi. Basabwa kandi kwambara umwambaro wabugenewe (life jacket) ubafasha koga kugira ngo birinde izo mpanuka zo mu mazi.

Abaturage kandi barakangurirwa gutabara bagenzi babo bagize ikibazo nk’icyo ndetse no kwitabaza polisi ihegreye.

Tariki ya 3 Mutarama 2015, aba bantu bari baje gutegereza imirambo y'ababo 12 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages