Mu gufasha Abanyarwanda gutangirana umwaka mushya n’ingamba nshya zo kugabanya umubyibuho, Gym ya WAKA Fitness yabashyiriyeho gahunda ya “You 2.0” yagufasha kugabanya ibiro, mu minsi 90 gusa, umubiri wawe ukangana n’uko ubyifuza.
WAKA Fitness iherereye Kimihurura, ahasanzwe hazwi nka New Papyrus.
Uje muri iyi gahunda ya YOU 2.0 akurikiranwa umunsi ku wundi, agahabwa imyitozo ngororamubiri anerekwa indyo akwiye gukomeza gufata imufasha kugabanya umubyibuho akagira ubuzima bwiza kurushaho.
Dennis Dybdal, umuyobozi wa WAKA Fitness asobanura ko uwakiriwe muri iyi gahunda ya YOU 2.0 ahabwa imyitozo ye bwite inshuro eshatu mu cyumweru, hagakorwa igenzurwa ry’ubuzima bwe, akagirwa inama z’amafunguro akwiye kongera cyangwa kugabanya; byose bikozwe n’inzobere ziba muri iyi Gym.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Dennis Dybdal yagize ati “Iyi gahunda ya YOU 2.0 imara iminsi 90 gusa, aho umuntu yigishwa iby’ingenzi aba asabwa kujya akurikiza kugira ngo agire ubuzima bwiza, yewe na nyuma yayo.”
Yongeraho ati “Dukurikije ingero z’abamaze gufashwa n’iyi gahunda, mu mwaka washize, iyi minsi 90 iba ihagije ngo umuntu abone impinduka, agabanya umubyibuho”
Zimwe mu ngero zifatika
Agendeye ku buhamya butangwa n’abamaze kunyura muri iyi gahunda Dennis Dybdal avuga ko umwe mu bayitabiriye yagabanyije ibiro 19 muri iyi minsi 90 gusa, akongeraho ko mu buhamya bwe, uyu muntu yishimira ingano yagiyeho abifashijwemo n’iyi gahunda.
Uretse ibi kandi benshi mu banyuze muri iyi gahunda batangaza ko bahita baca ukubiri n’indwara za hato na hato zo gusinzira, umutwe udakira, uburibwe n’izindi ziterwa n’umunaniro no kudakora imyitozo ngororamubiri.
Hari abandi bantu bifuza kugabanya ibiro, ariko batazi neza inzira babinyuzamo, aha iyi gahunda YOU 2.0 ya WAKA Fitness yabibafashamo.
Muri iyi gahunda, hitabwa cyane kuri buri muntu ukwe, akagirwa umwihariko, bikamufasha kugabanya ibiro, ariko anongera imibereho myiza ye.
Dennis Dybdal agira ati “Mbere na mbere turebera ku bo twahereyeho iyi gahunda yacu ya YOU 2.0 kandi twakwizeza abantu bose ko iyo baje tubereka uko bahindura imibereho yabo myiza. Buri wese yitabwaho ukwe, agakurikiranwa kuri buri ntera agenda atera umunsi ku wundi.”
Dennis yakomeje avuga ko ubagannye abatoza bamugira inama bakamufasha kugera ku ntego yihaye, bamuha imyitozo ye bwite hagendewe ku ntego buri wese aba yifuza kugeraho, bakanamufasha kumenya imirire myiza iberanye n’ubuzima bwe kandi mu buryo buberanye n’imibereho ye.
Dennis Dybdal asoza agira inama abifuza kugabanya ibiro bose ko bakwitabira, muri izi ntangiro z’umwaka, gahunda ya YOU 2.0 bakabafasha kugera ku ntego zabo, ati “muri iyi gahunda YOU 2.0 ntuba uri wenyine, tuba tukuri hafi tugufasha.”



















TANGA IGITEKEREZO