00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinyabiziga 969 byafashwe bidafite ibyangombwa by’ubuziranenge mu minsi ine

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 20 August 2022 saa 07:58
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yerekanye imodoka 969 yafashe muri iki cyumweru zidafite ibyangombwa by’ubuziranenge (Controle Technique) ziganjemo izitwara imizigo.

Ibi bikorwa bya Polisi byo gufata imodoka zidafite ibyangombwa by’ubuziranenge biri gukorwa mu gihugu hose, mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora guturuka kuri byo.

Ubundi imodoka itwara abagenzi n’izigishirizwaho gutwara zitegetswe gukorerwa isuzuma mu mezi atandatu izindi rigakorwa nyuma y’umwaka.

Imodoka zafashwe ziganjemo izikora imirimo y’ubwikorezi, zikaba ari na zo zikunze kuba inkomoko y’impanuka ziba ziturutse ku bibazo bya tekiniki zifite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko impamvu y’ibi bikorwa ari uko hamaze kugaragara ko abantu badakoresha isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka zabo kandi polisi yarashyizeho amashami mu ntara zose z’Igihugu yunganira ikigo gikuru cy’isuzuma kiri mu mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko abakoreshaga isuzuma ry’ubuziranenge baturutse mu ntara bavugaga ko bibavuna.

CP Kabera yagize ati “Tumaze iminsi tubona ko hari abantu batibwiriza kuba bajyana ibinyabiziga byabo muri ‘controle technique’ [isuzuma] kugira ngo barebe ko ibinyabiziga byabo bifite ubuziranenge kandi ibyo bikaza nyuma y’igihe kinini hashyizweho ibikorwaremezo mu ntara hirya no hino byunganira ‘controle technique’ yo mu mujyi wa Kigali”.

Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze gufatwa imodoka 969, Umujyi wa Kigali akaba ari wo ufite umubare uri hejuru.

Izafatiwe mu mujyi wa Kigali ni 353, mu ntara y’Uburasirazuba ni 266, mu Majyepfo ni 112, mu Bburengerazuba ni 108 naho mu Majyaruguru zikaba 70.

CP Kabera yabwiye abafite ibinyabiziga ko bakwiye kwiyibutsa gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge batarinze gutegereza Polisi kuko ari bo bifitiye akamaro.

Ati “Abafite ibinyabiziga bakwiye kwibuka inshingano zabo kubera ko nibo bakwiye kumva ko bibafitiye akamaro ariko nibatabikora Polisi izabibibutsa, abatazabyibuka ngo babikore ibinyabiziga byabo izabihagarika kandi bazahanwe”.

Izi modoka zimaze gufatwa mu minsi ine, aho nyuma yo kuzifata zajyanwe ahakorerwa isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga ba nyirazo bakazacibwa amande yo kuba badafite ibyangombwa by’ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y'u rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abatunze ibinyabiziga bakwiye kwibwiriza gukoresha isuzuma ryabyo
Ibinyabiziga byafashwe byiganjemo ibitwara imizigo
Ibinyabiziga byafashwe byajyanywe gusuzumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages