Muri iyi minsi muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, haragaragara ibihe bidasanzwe by’imvura nyinshi ivanze n’imirabyo n’imiyaga ndetse n’inkuba. Ibi bishobora gutera imyuzure n’inkangu, ndetse hari aho inkuba zahitanye ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo. Muri iyi minsi itatu ishize abantu 8 bamaze guhitanwa n’inkuba.
Polisi y’Igihugu iboneyeho kwihanaganisha abangirijwe amazu n’ imyaka mu mirima, ndetse n’ababuze ababo bahitanywe n’inkuba. Ariko kandi tukabakangurira ibi bikurikira kugira ngo turusheho kwirinda inkuba, n’ibindi byago byakomoka kuri ibi bihe by’imvura idasanzwe.
Inkuba ni iki?
Ubusanzwe imirabyo n’imiyaga biza vuba cyane ku buryo bitoroshye kubyitegura kubikumira cyangwa kumenya icyerekezo cyayo. Inkuba si isake nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere, maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; ari byo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibi ni byo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye na we.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), hari uburyo twakwitwara kugira ngo tugabanye ubukana n’ingaruka bishobora guterwa n’inkuba.
Icyakorwa mu kwirinda inkuba
Mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo abaturage barasabwa ibi bikurukira:
• Kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine;
• Kwirinda kugama ahantu hari amazu ya telefoni rusange, ku misozi hejuru, kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba;
• Kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba; ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’amakanya, umutaka, ferabeto,.. mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye;
• Igihe uri mu modoka ibuka gufunga ibirahure byose;
• Kwirinda gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya arimo ibyuma bya giriyaje;
• Kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge cyangwa se ibindi bikoresho bikoze mu byuma;
• Niba wumvise inkuba uri mu ishyamba, ibyiza ni ukuguma hagati ukirinda kujya mu nkengero zaryo;
• Kwirinda koga, kuguma cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba. (Abana bakunda gukinira mu bidendezi by’amazi bakabyirinda, kwirinda gukandagira mu mazi mu nzu ukoropa cyangwa umesa);
• Kwirinda gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa, ari byo bita ascenseur (lift) igihe cy’imirabyo n’inkuba;
• Kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye neza ko inyubako yawe ifite “akarindankuba” (paratonerre);
• Kwirinda kuryama hasi ku butaka kuko byakurura gukubitwa n’inkuba;
• Niba uri ku igare cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita;
• Gukoresha paratonnerre (ibyuma birinda inkuba) ku nyubako;
• Kurinda ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi hifashishwa ibyuma byabugenewe (power stabilizer, power protector);
• Kwirinda kuba ahantu uzi neza ko inkuba yaba yarigeze ihakubitira, kuko ikunda gusubira aho yageze.
Inkuba ishobora gukubita n’umuntu uri mu nzu n’aho amadirishya n’inzugi byaba bifunze. Ni yo mpamvu tugomba kubahiriza ibyavuzwe haruguru aho twaba turi hose, mu gihe cy’inkuba n’imirabyo.
Inkuru dukesha Polisi y’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO