Kugira Televiziyo imwe rukumbi Abanyarwanda baragenda babitera umugongo. Nyuma y’aho Televiziyo y’u Rwanda iboneye mukeba TV10, mu minsi mike Contact TV iraba yatangiye kugeza amakuru ku banyarwanda.
Contact yari isanzwe imenyerewe ku gutangaza amakuru kuri radiyo, ubu yatangiye igikorwa cyo kubaka Sitidiyo za Contact TV izakorera mu nzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Mu kiganiro IGIHE twagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Contact, Albert Rudatsimburwa, yadutangarije ko igitekerezo cyo kugira Televiziyo bakigize kera kuko hashize imyaka igera kuri ibiri barabonye ibyangombwa. Atangaza ko gukora kwayo kutari kure. Agira ati “Dutindijwen’uko uburyo bushya bwa Digital butangira, ahasigaye abantu bagatangira gukurikirana Contact TV.”
Ku bijyanye n’abazoshobora gukurikirana Contact TV, Rudatsimburwa atangaza ko bagomba kubanza kuyereka Abanyarwanda, ikindi cyerekezo kikazafatwa nyuma. Akomeza avuga ko Sitidiyo za Contact TV zizaba zidasanzwe, kuko bazaba bashobora kwakira abantu batanga ibiganiro imbonankubone bagera ku ijana, bazajya bakira abahanzi benshi n’abandi biteguye ibiganiro ari benshi.
Albert Rudatsimburwa atangaza ko Sitidiyo za Contact TV zizaba zubatse ku buryo bugezwe. Agira ati “Sitidiyo za Contact TV, zizaba zubatse ku buryo bugezweho. Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba izaba iri ku mwanya wa mbere, na ho muri Afurika izaza ku mwanya wa kane, kuko izindi ziri muri Afurika y’Epfo, Misiri na Tuniziya. Ni Sitidiyo zizaba zubatse ku buryo bugezweho.”
Sitidiyo za Contact TV zizura zitwaye akayabo ka Miliyoni y’Amadolari ya Amerika. Bizeza Abanyarwanda kuzabaha Serivisi nziza kuko ibyo babona ku mateleviziyo mpuzamahanga na bazabikora, kubera ibikoresho bigezweho bazakoresha. Amatara yonyine azakoreshwamo apima toni eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO