Ni igikorwa Akarere ka Huye kavuga ko kiri gutekerezwaho ku bufatanye n’Ikigo cyita ku Bidukikije (Global Green Growth Institute - GGGI).
Akarere ka Huye kabinyujije kuri Twitter katangaje ko icyo gice kitanyurwamo n’imodoka kizashyirwa mu Murenge wa Ngoma ku muhanda uva "Chinese Restaurant" ujya ahazwi nko kuri ’Gratia’, n’ibindi bice bihahuza n’imihanda minini.
Ubwo butumwa bugira buti “Gushyiraho Car Free Zone ni igikorwa giteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko Car Free Zone iteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye.
Yagize ati “Iteganyijwe mu gishushanyombonera. GGGI ni abakoze umushinga w’uko byakorwa n’uko haba hateye. Ibizakurikira ni ukuganira kuri uyu mushinga, Inama Njyanama niwemeza hakazakurikiraho gushaka uko washyirwa mu bikorwa dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Igitekerezo cyo gushyira Car Free Zone i Huye cyakiranywe yombi n’abantu batandukanye biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter. Bavuze ko hazaba ahantu heza hateza imbere umujyi kandi hakurura abawusura.
Uwitwa Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu yagize ati “Iki gitekerezo ni inyamibwa ndabarahiye. Huye yacu, ishema ryacu.”
Olivier Maurice na we ati “Nshimiye cyane Akarere ka Huye. Meya Ange Sebutege komeza uyobore. Njyewe n’inshuti zanjye tuzaza gusura Huye.”
Uwiyita Real Gospel yagize ati “Hagiye gushya sasa rero! N’inzu muzisenye kugera ku muhanda wo kuri BPR kuko campus izajya iruhukira aho.”
Naho Hon. Sage Rwanda ati “Hajya hahira rimwe sasa rero.”
Kabanda Jean Bosco na we ati “Hariya byakunda pe.”
Ku wa 26 Werurwe 2021 ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yemeje igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye kigizwe n’imiturire mishya, imihanda yihariye n’ibindi biwuteza imbere bikawushyira ku rundi rwego.
Muri icyo gishushanyo mbonera harimo ko ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant (Chinese Restaurant) ugakomeza no kuri Motel Gratia, hazashyirwa ‘Car Free Zone’ kuko nta modoka zizaba zemerewe kuhanyura.
Harimo kandi ko mu Mujyi wa Huye hazashyirwa ubusitani abantu bashobora kwicaramo baruhuka cyangwa baganira, buzashyirwa imbere y’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Ngoma; hafi yo mu Cyarabu ahari ishusho ya Bikira Mariya ndetse no ku Iposita.
Ikindi ni uko munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga (artificial lake) naho mu gishanga cyo munsi yo ku i Taba hazashyirwa ikibuga gito cyo gukiniramo golf.
Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640 bavuye ku basaga ibihumbi 54 bari bawutuye mu 2012.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!