00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagano: Abaturage baremeye abarokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na

Uwiragiye Denys Basile

Kuya 26 April 2013 saa 11:55
Yasuwe :

Abatutage bo mu murenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke, bafashije abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri uwo murenge, babaha amatungo maremare n’amagufi n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Inkunga yatanzwe n’abaturage, kuri uyu wa kane, harimo inka esheshatu, ihene 32, ingurube n’ibindi bikoresho nk’amabati, amasuka n’ibindi. Ikindi kandi, abaturage biyemeje kurihira abantu 21 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2013-2014. Ibi byose byakusanyijwe mu (…)

Abatutage bo mu murenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke, bafashije abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri uwo murenge, babaha amatungo maremare n’amagufi n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Inkunga yatanzwe n’abaturage, kuri uyu wa kane, harimo inka esheshatu, ihene 32, ingurube n’ibindi bikoresho nk’amabati, amasuka n’ibindi. Ikindi kandi, abaturage biyemeje kurihira abantu 21 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2013-2014. Ibi byose byakusanyijwe mu cyumweru cy’icyunamo.

Umunyamabanga Nshingaboikorwa w’Umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascene, yavuze ko inkunga yakusanyijwe buri muturage atanga uko yifite.

Umwe mu bahawe inka, Uzamukunda Seraphine utuye mu Kagari ka Gako, yishimiye inka ahawe, avuga ko izamufasha kwikura mu bukene bitewe n’uko azahinga akeza kuko azajya abona ifumbire; ikindi kandi iyo nka ngo azayifata neza ikazamuha amata.

Ndera Jean, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kagano, yashimiye abaturage bafite umutima wo gufasha batabihatiwe, kuko ari igikorwa cyo kuremera abatishoboye, ubukene bwaturutse ku ngaruka za Jenoside. Uwo akaba ari n’umwanya mwiza wo guharanira ko itazongera kubaho ukundi kuko yagize ingaruka zikomeye ku banyarwanda.

Ndera yasabye abahawe impano kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro, abibutsa ko kubaremera ari inkunga yo kubafasha kwigira.

Nshimiyumukiza Michel, uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yavuze ko impano abaturage batanze ari ikimenyetso cy’intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda; yibutsa ko kuremerana ari umuco w’ubupfura wahozeho kuva kera, aho Abanyarwanda batabaranaga mu byago, baremamo umuntu icyizere.

Batanze ihene 32 zizafasha abatishoboye kubona ifumbire
Uzamukunda Seraphine ashyikirizwa inkoni n'inkuyo ngo yorore
Batanze n'amabati 50 yo kubaka inzu 2 z'abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages