Abana babiri nibo bakomerekejwe n’igisasu cyatewe ku rugo ruhereye mu Kagali ka Muzingira Umurenge wa Mutenderi Akarere ka Ngoma mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.
Murisi Japhet, Umunyabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, yatangarije IGIHE ko hagikora iperereza ry’abateye iyo gerenade yakomerekeje bidakabije abantu babiri , bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.
Murisi yagize ati “Iyo gerenade bayiteye mu rugo rw’abantu bakuru, ariko yaguye aho abana baryama, babiri bakomeretse bidakanganye, ubu bari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Nsengiyumva Benoit, yatangarije IGIHE ko yageze aho iyo gerenade yatewe mu nzu inyujijwe mu idirishya, igakomeretsa abantu babibi. Akomeza avuga ko hatawe muri yombi abantu bane bakekwaho kuba hari aho baba bahuriye n’iryo terwa ryayo.
Iterwa rya gerenade mu Rwanda ryaherukaga mu kwezi gushize, ubwo gerenade yaterwaga ku isoko rya Kimoronko, mu Mujyi wa Kigali, ihitana umuntu umwe abandi 8 barakomereka.



















TANGA IGITEKEREZO