00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka 15 ni bwo abacuruzi bose bazaba batanga inyemezabwishyu za EBM

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 17 August 2015 saa 01:08
Yasuwe :

Ubwiyongere bw’abasora butanga icyizere cy’uko mu myaka 15 iri imbere, ari bwo abacuruzi bose bazaba batanga inyemezabwishyu (factures) bakoresheje akamashini ka EBM.

Ibi byatangajwe na Nizeyimana Williams, Umwakirizi w’imisoro n’amahoro mu ishami ry’abasora bato n’abaciriritse muri RRA, mu gihe icyo kigo cyafungiraga kikanaca ihazabu abacuruzi badatanga inyemezabwishyu (Facture) bakoresheje akamashini ka EBM.

Nizeyimana yatangarije IGIHE ko bikigoye gutangaza umubare nyir’izina w’abacuruzi banditse ku musoro ku nyongeragaciro TVA bakoresha EBM, ariko akemeza ko kuva utwo tumashini twatangira gukoreshwa abadukoresha mu Rwanda barenga ibihumbi 8.

Yagize ati “Biragoye gutanga imibare, ariko twizera ko abacuruzi bose bazabimenyera, kuko turifuza ko abanyarwanda twese tuva mu bintu bya gakondo ku buryo buri mucuruzi wese yaba uwanditse muri TVA n’utayanditsemo bakoresha EBM kubera inyungu zayo”.

Nizeyimana Williams umwakirizi w’imisoro n’amahoro mu ishami ry’abasora bato n’abaciriritse muri RRA

Yakomeje agira ati “Byagorana kuvuga igihe abacuruzi bose bazaba bayikoresha, ariko dukurikije aho imyumvire y’abanyarwanda ku bijyanye n’iterambere igeze, turizera ko mu gihe runaka kitari kirekire, uko amasomo agenda atangwa mu bantu bose n’imyumvire igenda izamuka, ku buryo mu myaka 15 ibyo byose bishoboka, kuber a ko hari abacuruzi bato bagenda bavuka”.

EBM muri iki gihe ikaba itari gukoreshwa n’abacuruzi bose nk’uko RRA ibyifuza ahubwo irigukoreshwa n’abasora cyangwa abacuruzi b’ibyiciro byose banditse ku musoro ku nyongeragaciro.

Kudatanga inyemezabwishyu hakoreshejwe imashini ya EBM biba ari ukunyereza imisoro, ndetse ababifatiwemo barabihanirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages