00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka irindwi iri imbere muzajya mujya hanze nimugaruka mushoberwe-Kagame i Nyagatare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2017 saa 07:16
Yasuwe :

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage bo mu Karere ka Nyagatare ko bagomba kwitega iterambere, ashingiye ku ho aka karere kavuye n’aho kageze mu gihe gito.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere mu matora ateganyijwe kuya 4 Kanama.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Mujyi wa Nyagatare hafi y’ahahoze Umutara Polytechnic ahari hateraniye abaturage benshi baje kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, wahageze akazenguruka mu modoka abasuhuza.

Mutangana Paul utuye mu Murenge wa Nyagatare yatanze ubuhamya bwagarutse ku ishimwe ry’urubyiruko bashimira Kagame ubakangurira kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “ Nyakubahwa ‘Chairman’ hari byinshi mwakoze ariko muri byo twagira ngo tubashimire. Mu myaka yashize amakaro twayaguraga hanze y’u Rwanda ariko muri iyi minsi turayagura mu Karere ka Nyagatare. Ubu dusigaye dufite amakaro ya ‘Made in Nyagatare’. Turabishimira hoteli ya Epic y’inyenyeri enye. Ni convention center ya Nyagatare.”

Paul Kagame yashimiye abaturage b’I Nyagatare ku ruhare bagize ngo ibe igeze ku majyambere agaragarira buri wese kandi mu gihe gito.

Yagize ati “Bantu ba Nyagatare mwadutumiye turaza, inama ni iyo ku itariki 4 Kanama hanyuma tugatora umukandida wa FPR Inkotanyi, hanyuma tugakomeza amajyambere, tugakomeza ubumwe, umutekano, tugakomeza imiyoborere myiza.”

Yakomeje agira ati “Ndi buvuge iki ndeke iki? Bantu ba Nyagatare usibye Nyagatare tuzi aho ivuye n’aho igeze, ushobora no gufata n’igihugu cyose . Mu kanya bari bamaze kutubwira inganda ziri hano muri Nyagatare, amahoteli, kaminuza, ubuhinzi n’ubworozi, ibyo byose bibayeho mu myaka 23 ishize. Imyaka 23 ishize kuvana ikintu ku busa ukakigeza aho Nyagatare igeze ntabwo byumvikana.”

“Nyagatare mu myaka irindwi iri imbere turaza kuyiteza imbere ndetse abajya hirya ho hino rimwe mukajya hanze mukamarayo iminsi, nimuzajya mugaruka muzajya muyoberwa uko byagenze.”

Kagame yababwiye ko mu myaka irindwi iri imbere hazakorwa byinshi kuko hari intangiriro abasaba gukomeza kugaragaza ubufatanye.

Paul Kagame yahuje urugwiro n'abo mu Mujyi wa Nyagatare
Paul Kagame yakirijwe amashyi n'impundu ubwo yageraga mu Mujyi wa Nyagatare
Ian Kagame na Brian bari bagaragiye Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga i Nyagatare
Paul Kagame yasabye ab'i Nyagatare gutora umukandida wa FPR Inkotanyi, amajyambere, ubumwe, umutekano n'imiyoborere myiza bigakomeza kwimakazwa
Kagame yabwiye ab'i Nyagatare ko mu myaka irindwi iri imbere abazajya bajya hanze bazajya batungurwa n'iterambere bahasanze bagarutse
Kagame yazengurutse ahari hateraniye bagera ku bihumbi 200 mu Mujyi wa Nyagatare abasuhuza
Abayobozi batandukanye na bo bifatanyije n'abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi babyina indirimbo zivuga iterambere u Rwanda rwimakaje
Minisitiri Mushikiwabo yifatanyije n'ab'i Nyagatare bashyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Minisitiri Mushikiwabo yongeye kubyina indirimbo z'intsinzi nyuma yo kugaragara acinya akadiho muri Kicukiro, akarere ahagarariye muri Guverinoma
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo (iburyo), yifatanyije n'ab'i Nyagatare mu mujyi gucinya akadiho
Abayobozi barimo uw'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase (wambaye ishati y'umweru) na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo bifatanyije n'abaturutse mu mirenge itandatu yo muri Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages