Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere mu matora ateganyijwe kuya 4 Kanama.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Mujyi wa Nyagatare hafi y’ahahoze Umutara Polytechnic ahari hateraniye abaturage benshi baje kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, wahageze akazenguruka mu modoka abasuhuza.
Mutangana Paul utuye mu Murenge wa Nyagatare yatanze ubuhamya bwagarutse ku ishimwe ry’urubyiruko bashimira Kagame ubakangurira kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati “ Nyakubahwa ‘Chairman’ hari byinshi mwakoze ariko muri byo twagira ngo tubashimire. Mu myaka yashize amakaro twayaguraga hanze y’u Rwanda ariko muri iyi minsi turayagura mu Karere ka Nyagatare. Ubu dusigaye dufite amakaro ya ‘Made in Nyagatare’. Turabishimira hoteli ya Epic y’inyenyeri enye. Ni convention center ya Nyagatare.”
Paul Kagame yashimiye abaturage b’I Nyagatare ku ruhare bagize ngo ibe igeze ku majyambere agaragarira buri wese kandi mu gihe gito.
Yagize ati “Bantu ba Nyagatare mwadutumiye turaza, inama ni iyo ku itariki 4 Kanama hanyuma tugatora umukandida wa FPR Inkotanyi, hanyuma tugakomeza amajyambere, tugakomeza ubumwe, umutekano, tugakomeza imiyoborere myiza.”
Yakomeje agira ati “Ndi buvuge iki ndeke iki? Bantu ba Nyagatare usibye Nyagatare tuzi aho ivuye n’aho igeze, ushobora no gufata n’igihugu cyose . Mu kanya bari bamaze kutubwira inganda ziri hano muri Nyagatare, amahoteli, kaminuza, ubuhinzi n’ubworozi, ibyo byose bibayeho mu myaka 23 ishize. Imyaka 23 ishize kuvana ikintu ku busa ukakigeza aho Nyagatare igeze ntabwo byumvikana.”
“Nyagatare mu myaka irindwi iri imbere turaza kuyiteza imbere ndetse abajya hirya ho hino rimwe mukajya hanze mukamarayo iminsi, nimuzajya mugaruka muzajya muyoberwa uko byagenze.”
Kagame yababwiye ko mu myaka irindwi iri imbere hazakorwa byinshi kuko hari intangiriro abasaba gukomeza kugaragaza ubufatanye.



















TANGA IGITEKEREZO