Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ku gukumira no kurwanya ibyaha bikorewe mu ikoranabuhanga, by’umwihariko ubujura bw’amafaranga.
Iyi nama yabaye ku itariki ya 19 Mutarama 2017, yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangomba, abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari ndetse n’ibigo by’itumanaho.
IGP Gasana yagaragaje ko muri iki gihe ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda, mu guhangana na byo igihugu kikaba cyarashyizeho ingamba zishyirwa mu bikorwa binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, amabanki n’ibigo by’itumanaho.
Ati “ Nubwo leta ikora ibishoboka byose ngo ibikumire, haracyari imbogamizi nko kutabona amakuru ahagije, kutajyana neza n’ikoranabuhanga rigezweho kuri bose, abakozi bazobereye bake, ibikoreresho bidahagije byakoreshwa ubukangurambaga burwanya ibi byaha n’ibindi.”
Guverineri John Rwangombwa we yavuze ko uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ndetse rikazana ibyiza byinshi ari ko n’imbogamizi zigendana na ryo ziyongera, mu bibazo bihangayikishije hakaba harimo n’ubujura bukunze kwibasira amabanki, ibigo by’imari ndetse n’ababigana.
Ati “ Uko dukomeza kwishimira ibyiza dukura ku bikoresho bigezweho nka mudasobwa, telefoni zigezweho n’ibindi bijyanye nabyo, ….ni nako habaho ubwiyongere bw’ingorane zibiturukaho; ariko ibi na byo byaradukanguye bituma dushaka uko twarinda abakiliya bacu.”
Yakomeje agaragaza ko kuri ubu ibigo bitandukanye hirya no hino ku isi bigenda bishyiraho ingamba zikumira ubujura bwo mu ikoranabuhanga bugitwara miliyari ibihumbi bitatu n’igice by’amadolari ($3.5 trillion) buri mwaka mu rwego rw’inganda gusa.
Mu bujura bw’ikoranabuhanga bwabaruwe 52% bwibasiye ibigo by’imari, 55% byibasira banki naho 24% bigaragara mu buryo bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga.
Rwangombwa yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, mu myaka itanu ishize habaruwe ibyaha by’ubujura bufitanye isano n’ikoranabuhanga bigera kuri 705, igikomeye akaba ari icyabaye mu Ukuboza 2017, aho bagerageje kwiba ikigo cy’imari miliyari 36 z’Amanyarwanda ariko uyu mugambi ukaburizwamo. Ni mu gihe mu 2016 ibihugu bya Afurika byahombye miliyari ebyiri z’amadorali.

Yasabye buri wese gusubiza amaso inyuma akibuka ko nubwo ikoranabuhanga ririmo kwiyongera, rikwiye gukoreshwa hatekerezwa n’ibibi rizana, yibutsa amabanki guhora ari maso kandi agahora yigenzura.
Ati “Banki zikwiye guhora zibikangurira abakozi bazo ndetse n’abakiliya bazo bababuza kwandikirana n’abo batazi ku birebana n’iby’amakonti yabo cyangwa kohererezanya amafaranga, iyi yaba ari intambwe ya mbere.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho no kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, Assistant Cimmissioner of Police (ACP), Peter Karake yavuze ko bimwe mu biyoboye ibindi muri ibi byaha ari ubwiyongere bw’imikoreshereze y’ikoranabuhanga, ihuzanzira rya murandasi ku rwego rw’isi, ruswa ndetse n’ubumenyi buke muri bamwe bakoresha ikoranabuhanga n’ibindi.
Inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama zasabwe gufatanya no gusangira amakuru ku gihe, gushaka uko harindwa uburyo ibigo bikoreramo, uburinzi rusange bw’ikoranabuhanga, kongera amahugurwa, ubushakashatsi n’ubukangurambaga.




Ibitekerezo 0