00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu nama ihuza Afurika n’u Buhinde, Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 October 2015 saa 11:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yitabiriye inama ihuza u Buhinde na Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, akaba ahagarariye Perezida Kagame.

Iyo nama y’iminsi ine iri kubera mu mujyi wa New Delhi, yatangiye ku itariki ya 29 Ukwakira 2015 ikaba ibaye ku nshuro ya gatatu, igahuza u Buhinde n’abayobozi ba Afurika n’abahagarariye Guverinoma z’ibihugu byabo.

Usibye kuganira ku mahirwe impande zombi zakungukira mu mikoranire, u Buhinde burashaka kwagura ibikorwa by’ishoramali muri Afurika dore ko buza ku mwanya wa kane nyuma y’u Bushinwa, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Muri iyo nama u Buhinde bwemereye Afurika inguzanyo ya Miliyari 10 z’amadorali mu myaka itanu iri imbere, ndetse n’imfashanyo ya miliyoni 600 z’amadorali.

Iyo mfashanyo irimo miliyoni 100 zizajya mu kigega cy’u Buhinde na Afurika cy’Iterambere, miliyoni 10 zizajya mu kigega cy’u Buhinde na Afurika cy’ubuzima na buruse 50 000 zigenewe abanyeshuri bo muri Afurika mu myaka itanu.

Bivugwa ko u Buhinde bushaka amajwi mu bihugu 54 bya Afurika yo kugira icyicaro gihoraho mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, UNSC.

Minisitiri w'Intebe Murekezi (uwa gatatu uhereye i bumoso) ari kumwe n'abandi bakuru ba za Guverinoma
Ministiri w'Intebe Anastase Murekezi mu nama y'u Buhinde na Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages