00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu nama ya Transform Africa, hazatangizwa Facebook iri mu Kinyarwanda

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 17 October 2015 saa 01:36
Yasuwe :

Mu cyumweru gitaha, mu nama ya Transform Africa izabera i Kigali, kuva tariki ya 19 kugeza kuya 21 Ukwakira 2015, hazakoreshwa urubuga nkoranyambaga rwa Facebook ruri mu Kinyarwanda.

Didier Nkurikiyimfura, umuyobozi w’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yabwiye ikinyamakuru News of Rwanda ko Facebook izaba yashyizwe mu Kinyarwanda ku matariki twababwiye haruguru.

Ati "Ku wa mbere mu gitondo, Abanyarwanda bazaba bakoresha Facebook iri mu rurimi rw’ikinyarwanda. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa nyuma yo gutangiza ku mugaragaro inama Transform Africa.”

Nkurikiyimfura akomeza avuga ko Facebook nitangira gukoresha Ikinyarwanda, ruzaba rubaye ururimi rwa cumi rwo muri Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati, rukoreshejwe ku mbuga nkoranyambaga.

Facebook yatangijwe n’umunyamerika Mark Zuckerberg. Ikoresha indimi zirenga 95 zo muri Afurika, Uburasirazuba bwo hagati, Amerika, Asia, u Burayi bw’Uburasirazuba ndetse n’Uburengerazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages