Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2015, ubwo uru rwego rwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa byarwo by’umwaka 2014/2015, rwagaragaje ko mu nzu 504 zagombaga kubakwa mu mushinga wa ‘Bye Bye Nyakatsi Diaspora’ wari ugenewe kubakira abaturage bo mu karere ka Bugesera batishoboye, hubatswe amazu 9 gusa.
Bumwe mu buryo Abanyarwanda baba mu mahanga bateganyaga gukuramo amafaranga yo kongera ayagombaga gukoreshwa muri uyu mushinga, ni ukuyakusanya binyuze mu imurikagurisha.
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko amafaranga yakusanyijwe asa n’ayaburiwe irengero.
Akarere ka Bugesera kawushyize mu bikorwa ntikigeze kagaragaza amafaranga yavuyemo, ariko iperereza ry’urwego rw’Umuvunyi rigaragaza ko agera kuri miliyoni 81 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abashyize mu bikorwa uyu mushinga bavuga ko miliyoni 72 muri zo zakoreshejwe mu gutegura imurikagurisha, bituma inzu 504 zagombaga kubakwa hubakwa inzu 9 zonyine na zo zituzuye.
Umuvunyi mukuru Aloysia Cyanzayire agaragaza iki kibazo nk’icyabayemo amanyanga akomeye.
Yagize ati “Dukora isuzuma twasanze hataramenyekanye umubare w’amafaranga yinjijwe muri uyu mushinga, amafaranga yarinjiraga akajya mu ntoki z’abantu ku buryo udashobora kumenya ngo abitabiraga iki gikorwa ni bangahe amafaranga yinjiye angana iki.”
Iyi raporo yerekana ko amafaranga ya Leta atagendera gusa mu bikorwa nk’ibi ahubwo akigendera mu itegurwa ritanoze ry’imishinga.
Urugero rutangwa ni mu mushinga wo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi wagombaga kurangira 2014 ariko ukaba ntaho uragera mu gihe umaze gutwara amafaranga aruta ayo wari uteganyirijwe.
Umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire yabwiye Abadepite ko ibi bishobora kubyarira Leta igihombo gikomeye.
Yagize ati “Gutinda kw’inyubako y’uruganda byatumye ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG kigomba gutanga imashini zitanga amshanyarazi zigera kuri 20 ku ruganda rwa CIMERWA, izi mashini zikaba zitwara buri cyumweru amadorali asaga ibihumbi 70; urebye ku kwezi cyangwa ku mwaka, byatwara amafaranga menshi ashobora gutera leta igihombo.”
Muri rusange raporo y’umuvunyi yerekana ko mu Rwanda hakiri ikibazo cya ruswa yihishe inyuma y’amadosiye y’imishinga idindira mu buryo budasobanutse, itangwa ry’amasoko ya Leta no kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Abadepite bagaragaje kwinubira ko aya makosa agaruka kenshi muri raporo z’umuvunyi kandi ntihagire igikorwa.





Ibitekerezo 0