Iki gikorwa cyakorewe mu rugendo rw’iminsi itatu rwatangiye kuwa Kane rukomeza kuwa Gatanu bazamuka umusozi wa Kalisimbi rusozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, rwari rugamije gukusanya inkunga ya miliyoni 20 Frw yo gufasha Agahozo Shalom, ariko rusozwa habonetse iya miliyoni 70 zo gufasha Agahozo Shalom mu burezi bw’urubyiruko.
Mbere y’uko urugendo rwo kuzamuka umusozi wa Kalisimbi rutangira, bamwe mu barwitabiriye barimo abakozi ba BK n’Agahozo Shalom bari bafite ibyishimo n’umurava byo kurukora kandi bemeza ko ari umwanya mwiza wo kumva ububabare abana b’imfubyi n’abatishoboye bagira. Bavuze ko ari umwanya mwiza wo kuganira ku bufatanye bwabo.
Rutamu Pacifique umukozi wa BK warerewe mu Gahozo Shalom yagize ati" Nishimiye cyane kuzamuka umusozi muremure mu Rwanda kandi twishimiye n’ubufatanye bwa BK n’Agahozo Shalom, mfite amatsiko yo kumenya abakozi ba BK dukorana n’aba Agahozo Shalom kuko bizatubera umwanya mwiza wo kumenyana no gutekereza ku bana badafite ubushobozi bakeneye ubufasha.”
Umuyobozi Mukuru w’Agahozo Shalom, Jean Claude Nkurikiyimfura yemeje ko yiteguye neza kuzamuka umusozi wa Kalisimbi kandi ko ubufatanye bwabo na BK buzabafasha kongera ubushobozi bwo kwita ku bana basanzwe bitaho.
Yagize ati “Nishimiye kuzamuka umusozi wa Kalisimbi kuko biratubera umwanya myiza wo kumenyana no guhangana n’ibibazo by’ububabare abana batishoboye bagira. Turishimira kandi n’ubufatanye bwacu na BK kuko bizatwongerera ubushobozi bwo kwita ku bana b’imfubyi n’abandi baba bafite ibibazo bitandukanye dusanzwe dufasha."
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri BK, Nathalie Mpaka, yavuze ko biteguye kuzamuka uyu musozi kandi ko yiteguye kuhungukira byinshi.
Yagize ati “Niteguye kuhigira byinshi twafashije Agahozo Shalom kuko nabo bita ku burezi bw’abana batishoboye kandi biri no mu ntego yacu nka BK yo guhindura imibereho, twahisemo kuzamuka Kalisimbi kuko niwo musozi muremure. Bidusaba kumva neza ububabare abana babuze ababyeyi n’abatishoboye bagira bityo tukumva neza icyo dukwiye kuba dukorera hamwe."
Ubwo basozaga urugendo, Umukozi wa Agahozo Shalom, Brenda Iraba yavuze ko batewe ishema n’uko urugendo rwagenze neza.
Ati “Rwari urugendo rugoye cyane mu mugendere yarwo kubera imiterere yarwo, twabikoze kandi dutewe ishema no kuba inkunga yari iteganyijwe yarabonetse ndetse ikarenga cyane, turashimira BK, tukabasezeranya ko tugiye guhindura ubuzima mu burezi bw’urubyiruko."
Kabiyona Eric na we ukora muri Agahozo Shalom, yagize ati" Uru rugendo turutangira twumvaga ko ari ibintu byoroshye bisanzwe ariko turutangiye nibwo nabonye rutoroshye. Nashyizemo imbaraga bitewe n’impamvu twarukoraga, hari aho bita ku bakomando bisaba kugendera ku biti, imbere yaho hari ahandi hakonja cyane, ndishimye cyane kuba turusoje.”
"Ikinteye ishema ni uko intego twari twihaye twayirengeje, ni ikintu cyerekana ko Abanyarwanda bafite umutima ndetse n’inshuti z’Agahozo bafite ubushake bwo gufasha bene wabo n’abana b’imfubyi."
Umukozi wa BK, Bahizi Emmanuel yagize ati “Urugendo rwari rukomeye cyane, ibyondo byinshi, umuyaga mwinshi, ejo twagiye amasaha atandatu, uyu munsi tuzamuka andi ane tugera kuri Kalisimbi, tumanuka atatu, twongeraho andi atanu ariko rwari urugendo rurerure cyane niyo mpamvu twese tunaniwe kandi twabikoze. Ikinteye ishema ni impamvu twabikoraga."
Umuyobozi wa gahunda ya Aheza muri BK, Kevin Rudahinduka na we yagize ati" Twazamutse umusozi muremure ugoranye, uvunanye, turananiwe, ni intego yari ikomeye ariko tuzongera. Dutewe ishema no kuba twageze ku ntego, turashimira abantu bose badufashije kugera kuri iyi ntego.”
Mu Ukwakira 2021 nibwo BK n’Agahozo Shalom Youth Village basinyanye amasezerano y’ubufatanye ya miliyari n’igice azamara imyaka itanu, BK ikazajya itanga miliyoni 300 buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!