Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara uzihizwa ku ya 8 Nzeri ku nshuro ya 46. Ufite insanganyamatsiko igira iti “kujijuka mu kinyejana cya 21”, uje usanga Abanyarwanda 30% bataramenya gusoma, kwandika no kubara.
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko u Rwanda rutera imbere mu kujijuka, ariko ko hagomba gukomeza inzira kuko 30% batarabimenya. Mu myaka 15 abazi gusoma, kwandika no kubara ni 69,7 %.
MINEDUC ku rubuga rwayo itangaza ko abagabo bajijutse ni 75,1 %, abagore bakaba ni 64,9 %, bivuga ko basaga 30% bataramenya kubara , gusoma no kwandika na bo bagomba kubyiga aho mu 2015 bazaba bageze kuri 85% babizi, na 90% mu 2017.
Insanganyamatsi igaragaza ko buri wese agomba kujijuka, kumenya gusoma, kwandika, kubara hakaniyongeraho ubushakashatsi no kwiteza imbere, ugereranyije n’ikinyejana turimo cyihuta mu gukoresha ikoranabuhanga.
Kujijuka kandi bisaba no gufunguka mu mutwe, kumenya gushakisha ibikorwa bitandukanye biteza umuntu imbere, ubwenge bwimbitse ku bikorwa by’ingirakamaro biteza umuntu n’Igihugu imbere.
Uyu munsi ngarukamwaka watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1967, byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Chantal @igihe.com



















TANGA IGITEKEREZO