Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abaterankunga yemereye abafite ubumuga ko igiye gutangiza uruganda rukora insimburangingo n’inyunganirangingo n’urwa mudasobwa zabagenewe.
Abafite ubumuga butandukanye baturutse imihanda yose mu Rwanda baserukira mu karere ka Karongi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wabahariwe ku wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2014, babasha kugaragariza leta y’u Rwanda zimwe mu mbogamizi bahura nazo.
Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Niyomugabo Valens na Depite Rusiha Gaston bagaragaje imbogamizi zicyugarije abafite ubumuga zirimo kutagira utugare n’inkoni bihagije byo kubafasha, ingengo y’imari idahagije bagenerwa na Leta n’imyumvire ikiri hasi ku Banyarwanda ku buryo bafatamo bafite ubumuga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite mu nshingano zayo abafite ubumuga, Mukabaramba Alvera yavuze ko leta y’u Rwanda igiye kuvugutira umuti ibi bibazo byose.
Yagize ati “Hari abadafite utugare bagendera hasi, abatarahindura imyumvire, abatabona bagomba gushakirwa inkoni, imyumvire mike ku gutanga akazi , intege nke mu gufashwa hubakwa inzira ziborohereza no gutanga serivisi zabo , nibyo turimo gushyiramo imbaraga dufatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga.”
Mukabaramba yongeyeho ko hari ingamba zirambye Leta yafashe ngo ikemure ikibazo cy’insimburangingo n’inyunganirangingo.
Ati “Dufatanyije n’abaterankunga turareba uko habaho uruganda rukora utugare, inkoni n’ibindi bikoresho byabagenewe ruri mu Rwanda.”
Yavuze kandi ko ikibazo cyo kutagerwaho n’ikoranabuhanga nacyo kigiye gukemuka.
Yagize ati “ Nagira ngo mbizeze ko hari abashoramari bo muri Bresil na Argentine bazaza gukorera mu Rwanda ndetse bazatangira vuba. Leta y’u Rwanda yamaze gusinya amasezerano nabo bazahashyira uruganda rukora za mudasobwa “
Abo bashoramari bagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda arimo ko n’abafite ubumuga batazibagirana mu kubakorera mudasobwa bakoresha biboroheye.
Ikindi gisubizo kuri bo ni uko ingengo y’imari Leta y’u Rwanda igenera abafite ubumuga igiye kongerwa hagamije gukemura ibibazo bitandukanye by’abafite ubumuga.
Mu Rwanda, insimburangingo zakorwaga na Mulindi One Love n’ibindi bigo bike zari nke cyane mu gihe za mudasobwa nta n’imwe ikorerwa mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO