00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga ku bushakashatsi ku miti

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 2 June 2015 saa 11:42
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyeshuri biga Farumasi ndetse n’abakora ibijyanye nayo uritegura kwakira inama mpuzamahanga izabera mu Rwanda guhera tariki ya 6 kugeza tariki ya 14 Nyakanga 2015.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko iragira iti "Ugukora neza umwuga wa Farumasi hahuzwa ubushakashatsi n’umurimo."

Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Farumasi ndetse n’abakora ibijyanye nabyo batsindiye kwakira inama ya kane izahuza abiga ndetse n’abakora uwo mwuga mu bihugu 10 by’Afurika, ikazanitabirwa n’abandi bo mu bindi bihugu byo ku yindi migabane.

Mu nama iheruka mu mwaka wa 2014 yabereye muri Zimbabwe niho u Rwanda rwegukanye umwanya wo kuzayobora iyi nama aho rwahatanaga na Kenya abanyarwanda bakagaragaza ko hari byinshi abanyamahanga baza kwigira k’u Rwanda.

Umuyobozi wa komite irimo gutegura inama nyafurika ya farumasi 2015, Uwase Marie Ange, yatangarije IGIHE ko kwakira iyi nama bigamije gushakira hamwe icyateza imbere umwuga wabo.

Yagize ati “Mu nama turebera hamwe icyateza imbere umwuga wa Farumasi,ubuzima bw’abaturage b’abanyarwanda ,binyuze mu bukangurambaga , inama cyangwa ibiganiro ku ndwara ziba zibasiye abaturage ndetse no gukorera ubuvugizi abaturage mu nzego nkuru z’ubuzima, guteza imbere ubushakashatsi n’ibindi byinshi.”

Kugeza ubu uyu muryango ukorana bya hafi n’undi uhuza abanyeshuli biga Farumasi kw’isi(International Pharmaceutical Students’Federation) ku buryo buhoraho.

Ushinzwe itangazamakuru mu Ihuriro ry’Abanyeshuri biga Farumasi, Nimbabazi Othniel, yantagaje ko muri iyo nama hazibandwa ku kureba ubushakashatsi mu by’imiti buba bwarakozwe n’abanyafurika bagenzi babo aho kwibanda ku bo hanze y’umugabane w’Afurika.

Yagize ati “Tuzarebera hamwe ibyo Abanyafurika baba barakoze mu bushakashatsi bwabo tubigireho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’abanyafurika.”

Yakomeje avuga ko bazanagaragaza ko mu Rwanda hakenewe ibikoresho bihagije kugira ngo abanyeshuri babashe gushyira mu bikorwa ibyo biga kurenza kubyiga mu magambo gusa.

Ibihugu 82 ku isi nibyo bigize ihuriro rihoraho ry’abiga Farumasi. Biteganyijwe ko abarenga 300 baturutse mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika bazitabira iyi nama.

Inama igamije kwereka abanyafurika ko ubushakashatsi aribwo bugomba kugenga imikorere y’abakora ibijyanye n’imiti.

Kenshi na kenshi usanga uyu mwuga utazwi,ndetse n’abawuzi cyane cyane mu Rwanda ,bumva ko aba Farumasiye ari abacuruzi b’imiti ariko nyamara hari n’ibindi bikorwa bakora mu bitaro aho bakurikirana imiti ihabwa abarwayi n’ingaruka ibagiraho n’ibindi bitandukanye.

Ihuriro ry'abiga Farumasi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages