Ubusanzwe ibigo bitandukanye by’abanyamategeko bishingwa, ahanini bitanga serivisi zo kunganira abantu mu nkiko ari nabyo bituma akenshi abagana inzira y’ubuhuza bataba benshi.
Mu 2020 nibwo havuguruwe itegeko, hashyirwaho abahuza bigenga bafasha ababuranyi guhitamo kurangiza ibibazo bafitanye bitabaye ngombwa ko hitabazwa umucamanza.
Nkurunziza Muhamed ni umwe mu bahuza bigenga, wafashe umwanzuro wo kwibanda cyane kuri uwo mwuga ndetse ashinga ikigo cyihariye gitangirwamo izo serivisi.
Uyu mugabo washinze inzu yise House of Mediation ikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko byaturutse ku masomo yafashe ku bijyanye n’ubuhuza, agasanga aribwo buryo bwiza bwo gukemura amakirambirane kurusha kugana inkiko.
Ati “Nkimara kumva ko hari isomo ryigisha ubuhuza nihutiye kujya kuryiga ndetse nshishikariza n’inshuti zanjye kuryiga ,turisoje rero kuko numvaga ndi gukora umuhamagaro nahise nsaba urukiko rw’ikirenga kungira Umuhuza wemewe, kubw’amahirwe baranyemerera.”
Zimwe mu nyungu zo kurangiza ibibazo mu bwumvikane, ni uko bitwara umwanya muto n’ikiguzi gito ugereranyije no kujya mu nkiko, kuba amabanga y’abantu aguma hagati yabo aho kujya ku karubanda, kuba umubano w’abari bafitanye amakimbirane ukomeza kuko nta witwa ko yatsinze undi n’ibindi.
Imibare y’urukiko rw’Ikirenga igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza muri Gicurasi 2023, imanza 4268 zimaze kurangirira mu buhuza.
Nkurunziza yavuze ko kuba abize amategeko batarajya mu buhuza ari benshi, bituma n’abitabira iyo nzira yo gukemura amakimbirane mu bwumvikane baba bake.
Ati “Kuba batabijyamo cyane biterwa n’uko Abanyarwanda bataramenya ubuhuza ngo babugane abenshi bakunda inkiko kandi zirahenze. Ikindi ubuhuza burahendutse kurusha kuburana,birumvikana ko amwavoka atahitamo ibitanga make kandi hari ibitanga menshi gusa muri rusange abaturage nibamara kumenya ibyiza by”ubuhuza bakabuyoboka, n’abanyamategeko benshi bazabyitabira.”
Yavuze ko ari umwuga mwiza kandi watunga uwukora, hakiyongeraho ko uwafashije abandi kwiyunga, ahora ari inshuti yabo.
Ati “Ubuhuza nk’umwuga byatunga ubikora neza agakira ndetse akabaho neza. Ikirenzeho ni uko aba inshuti n’abo yafashije kugera ku bwumvikane kuko bose basoza banyuzwe.”
Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison yabwiye IGIHE ko hakenewe abahuza bigenga b’umwuga, kugira ngo iyo nzira irusheho gutanga umusaruro.
Ati “Bisaba ko habaho abahuza b’umwuga bigenga benshi kandi bakitabira ubuhuza mu buryo bugararagara, ibi bizafasha abacamanza n’abanditsi kugabanya umwanya bamara bari mu buhuza ahubwo hakazajya hoherezwa imanza nyinshi ku bahuza b’umwuga bigenga.”
Abahuza bashinzwe kumvikanisha abafitanye amakimbirane mu manza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’ubutegetsi n’iz’umurimo.
Umwanzuro wafashwe binyuze mu buhuza, ushyikirizwa urukiko ugaterwahi kasha, ukaba itegeko.
Nkurunziza avuga ko abantu bari kugenda babyitabira kuko nka House od Mediation abarizwamo, bamaze kwakira ibirego 16 kuva batangiye gukora muri Gicurasi uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!