00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hakozwe ibyaha bisaga 550 mu mezi atatu ya 2018

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 March 2018 saa 07:37
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umutekano muri rusange wari wifashe neza guhera muri Mutarama kugera muri Werurwe 2018, kuko hakozwe ibyaha bigera kuri 558, byiganjemo ibyo gukubita, gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi.

Mu kiganiro ngarukagihembwe cyahuje Polisi n’itangazamakuru kuri uyu wa 29 Werurwe 2018, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko umubare w’ibyaha byakozwe muri aya mezi atatu ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize habayeho igabanuka ringana na 2,1 %.

IGP Gasana yavuze ko umutekano wari wifashe neza no mu gihe u Rwanda rwari rwakiriye inama mpuzamaganga.

Yagize ati “Muri iki gihembwe navuga ko umutekano wagenze neza muri rusange haba mu birori cyangwa inama twakiriye byose byabaye mu mutuzo. Sinabura no kuvuga ko hari ibintu bashatse kuwuhungabanya birimo ibyaha bishingiye ku biyobyabwenge, ubusinzi, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.”

Umutekano wo mu muhanda wabungabunzwe ku buryo bufatika kuko impanuka zagabanutse ku gipimo cya 5,5%, bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe mu kuzikumira no kuzirinda.

IGP Gasana yasobanuye ko 90% y’ibyaha bibera mu Rwanda hari ubushobozi bwo kubikurikira.

Yanagarutse ku byakomye mu nkokora umutekano n’umudendezo w’abantu mu Rwanda birimo urusaku rw’abantu mu mujyi wa Kigali rwiganjemo urw’abasenga n’ibindi.

IGP Gasana yasabye ko hakomeza kubaho ubufatanye bw’abaturage n’izindi nzego mu gusigasira umutekano w’igihugu.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Barore Cléophas; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana; Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène mu kiganiro n'itangazamakuru
Ikiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Polisi n'itangazamakuru cyaganiriwemo ingingo zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages