Abantu batangiye kumenya ibijyanye n’aka kanozasuku mu by’umweru bibiri bishize ubwo FHS yashyiraga hanze amashusho ateguza ishyirwa ku isoko ryako.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abaganga babiri bagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’aka kanozasuku bavuze ko batekereje kuzana ubu bwoko bw’akanozasuku nyuma yo kubona ko hari indwara nyinshi zakwandurira muri Casque.
Ugereranyije n’utonozasuku twakoreshejwe mu Rwanda mu myaka ishize ubona ko aka gakoze mu buryo bufite umwihariko bugaha ubushobozi bwo kurinda ukambaye ku rugero rushimishije no kuramba.
Umwe mu bakoze aka kanozasuku Dr Bayingana Roger avuga ko igitekerezo cyo kugakora cyaje mbere ya Covid-19 ariko bamara kubona ubukana bwayo bagahitamo kwihutisha umushinga wo kugakora kugira ngo karamire abanyarwanda.
Yagize ati “ Yego kazakumira Covid-19 ariko ntabwo ariyo mpamvu yonyine twagakoreye ahubwo twagakoze mu gukumira indwara zose zakwandurira muri Casque. Tugira iki gitekerezo mu 2018 nk’abantu basanzwe bakora mu rwego rw’ubuzima kuriya gusangira Casque twabonaga amaherezo hari icyorezo kizavamo noneho duhita dutekereza tuti twakora iki kugira ngo tubone ikintu abantu bakwambara muri Casque, kuko ntabwo buri wese yakwigurira casque kubera ubushobozi kandi n’uwayigura ntitwaritse neza”.
Dr Bayingana akomeza avuga ko gafite umwihariko wo kutinjirwamo n’amazi, ibintu bituma kagira ubushobozi buhambaye mu kurinda Covid-19 n’izindi ndwara ugereranyije n’ibindi bitambaro biri gukoreshwa ubu.
Ati “Icyo karusha ibi bitambaro abantu basanzwe bambara ni uko katinjiramo amazi, bivuze ko n’ibyunzwe wasanga muri casque bitakwinjira. Igitambaro cyose kidakumira ibyuya kwinjira ntacyo cyaba kimaze”.
Dr Bayingana avuga ko bidakwiye ko umuntu yakuramo casque undi agahita ayambara hakirimo ibyuya n’undi mwanda kuko bishobora kuba isoko y’ indwara zitandukanye, ndetse n’ibindi bintu byinshi umuntu ashobora kwandurira muri Casque.
Uyu muganga akomeza avuga ko kugeza ubu uwifuza aka kanozasuku ko yakabona mu mujyi wa Kigali aho yaba ari hose ndetse akavuga ko hari na gahunda zo kutugeza mu ntara kugira ngo abatwifuza boroherwe no kutubona.
Ati “ Mu mujyi wa Kigali twamaze kuhagera muri za Farumasi zitandukanye waba uri Kicukiro, waba uri Remera, waba uri Kimironko cyangwa se Nyamirambo wakabona hanyuma mu ntara dufite gahunda yo kukagezayo hari abantu turi kuvugana nabo bazaba baduhagarariye turatekereza ko mu cyumweru gitaha n’abantu bo mu ntara nabo tuzaba tumaze kubageraho”.
Aka kanozasuku kagura 6000 Frw kapimwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, RSB ndetse gashirwa no ku rutonde rw’ibikoresho byakoreshwa mu kwirinda covid-19 n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda ( Rwanda FDA).
Get the helmet liner at your nearest pharmacy or call us for delivery pic.twitter.com/KpaDdBQ4DV
— Fila Health Solutions (@FilaHealth) July 16, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!