Ubu buryo bushya mu Rwanda bwamuritswe ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ni imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 19, ryatangirijwe ku Mulindi wa Kigali kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, rikazamara iminsi 10.
Rimurikirwamo ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, birimo n’ikoranabuhanga rikoreshwamo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abamurika barenga 600, barimo abantu ku giti cyabo, amatsinda n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga.
Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2025 ryari ryitabiriwe n’abamurika barenga 500 ndetse umubare wabo wakomeje kwiyongera kuko mu myaka nk’itanu ishize babarirwaga muri 300.
Kimwe mu byamurikiwemo ni ikoranabuhanga ryo gutera inka n’ingurube intanga ryamuritswe na KT Hub, rigamije ko gukemura ibibazo byo gutera intanga ntizifate kandi umworozi yabonaga nta cyo atakoze.
Umuyobozi Mukuru wa KT Hub, Kabahizi Théoneste, yabwiye IGIHE ko gahunda yo gutera inka n’ingurube intanga hifashishijwe ikoranabuhanga bayikorana na RAB, kuva ku kuzitumiza mu mahanga kugeza ku kuzigeza ku ba bavuzi b’amatungo bazitera.
Yasobanuye ko rigamije gukemura ibibazo bisanzwe bigaragara iyo inka n’ingurube zitewe intanga ntizifate ariko hatazwi neza aho ikibazo kiri.
Ati “Intanga ishobora kuba yarafashwe neza ku mfizi ndetse ikabikwa neza, ariko yaza guterwa inka cyangwa irindi tungo ntifate bitewe n’uko itewe ahatari ho. Usanga nk’aborozi bavuga ngo inka iyo irinze nimugoroba uyiteza intanga mu gitondo, ariko se ni cyo gihe nyacyo? Mu gukoresha camera rero bifasha kureba niba aho iterwa nta kibazo kandi ari igihe nyacyo cyo kuyitera.”
Yasobanuye ko wajyaga usanga nk’inka cyangwa ingurube irinze, igaterwa intanga ntifate kandi ikibazo atari uko wenda yarindutse ari indwara zishobora kuba ziri ahaterwa intanga.
Ati “Hari igihe usanga aho batera intanga harimo nka ‘infections’ cyangwa amashyira ashobora gutuma idafata. Icyo gihe, kubera ko umuganga w’amatungo aba yabanje gukoresha camera akareba, iyo asanze harimo ibyo bibazo, abanza kubikemura itungo rigahabwa imiti. Ubwo ribanza kuvurwa, tukazongera kuritera ari uko ririnze, kandi iyo bitinze turitera imisemburo ituma ryongera kurinda vuba.”
Hari kandi indi camera ijyana n’iyo ifasha kureba ko intanga ikiri nzima mbere yo kuyitera inka cyangwa ingurube aho muganga w’amatungo abanza kuyifotora ikamuha igisubizo kigaragaza uko imeze.
Uyu muyobozi yavuze ko icyororo bafite uyu munsi cy’inka zo muri Brésil gitanga intanga zivamo inka zitanga umukamo mwiza kuko uko hagenda havuka inka z’ubwo bwoko, zizagera ubwo zikamwa litiro 25 na 30 ku munsi.
Kugeza ubu KT Hub ni yo ifite iryo koranabuhanga yagurishije Leta, ndetse nyuma yo kurimurika rizatangira kugera ku borozi ariko isanzwe icuruza intanga ndetse ifite ubushobozi bwo kubika intanga zigera kuri miliyoni 10.
Abavuzi b’amatungo babanza guhugurwa ku bijyanye n’uko iryo koranabuhanga rikoreshwa, hanyuma bagahabwa ibyo bikoresho birimo camera ebyiri, bagatangira guterera abaturage intanga.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore yavuze ko insanganyamatsiko y’iri murikabikorwa ijyanye no guteza imbere guhanga ibishya mu buhinzi n’ubworozi, kandi ko ari ingenzi cyane kuko bugize hafi 19% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, ndetse 70% by’inganda ziri mu Rwanda zitunganya umusaruro ubikomokaho.
At “Ibyo bigaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utagerwaho hatabayeho guhanga ibishya cyangwa ngo tugire ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.”
Yagaragaje ko ibyamuritswe bitandukanye bigaragaza ko byatanga byatanga ibisubizo bikenewe ku buryo kubihuriza mu imurikabikorwa ngo byerekanwe binaganirweho n’abo bireba bose ari ingenzi.
Yongeyeho ko aho bishoboka kandi byifuzwa ibyamuritswe byatangira gukoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo (2027 A) kandi ko Guverinoma na yo izakomeza kubishyiramo ingufu.
Mu 2025 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko umusaruro w’umukamo mu myaka 14 wikubye inshuro eshatu, aho wavuye kuri toni 334.727 mu 2010 ukagera kuri toni 1.092.430 mu 2024, mu gihe amata umuntu anywa yavuye kuri litiro 37.3 agera kuri litiro 79,9 ku mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!