Ikigo cyo muri Oklahoma muri Leta zunze ubumwe z’amerika cyitwa Prototek cyamuritse ku ya 10 Ukuboza 2014 imashini ya “3D Printing” isohora (Printing) ikintu gifatika umuntu ashobora gukoraho kikagaragara uko umuntu yakibwiraga mu bitekerezo ikoresheje ikoranabuhanga rya 3D.
Mu gihe hari hamenyerewe imashini ishora inyandiko ku mpapuro yifashishije imiti, Printer, 3D Printer yo isohora n’ibindi bintu byose uyitegetse gusohora, urugero, igikombe, icupa, n’ibindi.
Matt Wilkes wo muri Prototek uri guhugura ku bijyanye n’iyo mashini, yavuze ko bayitanze nk’impano kugirango bafashe Abanyarwanda kuvamo abantu bashobora gutekereza ikintu gishya ndetse bakagishyira ahagaragara.
Ati “Turifuza kurema umuryango ushobora gufata igitekerezo cy’ikintu kikavamo icyo wafata n’intoki. Iyi mashini nicyo izaba ifasha ku muntu wese ubyifuza.”
Yakomeje avuga ko muri Mutarama 2015 bazakora amahugurwa arambuye azatuma Abanyarwanda bagira amatsiko yo guhanga ibintu bishya.
Ukora iyi mashini ashushanya icyo ashaka imashini ikagisohora yagifata mu ntoki akakigendana kitakiri igishushanyo.
Urugere rwatanzwe ni urw’ibinyamubyimba nka “Cube” basohoye mu mashini abari aho bose bareba.
Ibi bishobora gufasha abantu bifuza kugira ibyo bakoresha mu nganda, kuko bashobora gushushanya icyo bifuza ko uruganda rubakorera hanyuma bakajyana urugero rufatika basohoreye muri iyo mashini.
Umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa, Kayihura Nyundo ukora ibijyanye n’ubwubatsi(Civil Engenereering) yabwiye igihe ko 3D Printer ari igikoresho cyari gikenewe cyane mu Rwanda urebye aho iterambere rigeze.
Ati “Iyi mashini ni iyo gukora ingero zifatika (Samples) zigaragaza uko ikintu, cyangwa se igitekerezo umuntu yari afite, kizaba gisa nikirangira.”
Iyi mashini ni iya mbere igeze mu Rwanda. Prototek yifuza ko umuco wo guhanga ikintu gishya aho umuntu aba asabwa gutekereza icyo yifuza gukora gusa, hanyuma igitekerezo cye kigashushanywa, kikabyazwa ikintu gifatika.



















TANGA IGITEKEREZO