Bwamuritswe n’Itsinda rya UR ry’abakora ubushakashatsi mu buvuzi bwo kubaga (The Global Surgery Research Hub), mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023.
Yibanze ku kurebera hamwe uruhare rw’abaganga babaga mu gukumira indwara zibasira ababazwe zikaza nk’ingaruka z’uko bitakozwe neza, uko byanozwa bidatwaye igiciro gihanitse n’igihe abarwayi bamara mu bitaro.
Umwarimu muri UR, umuyobozi w’itsinda rikora ubushakashatsi mu kubaga, Prof. Faustin Ntirenganya, yavuze ko mu byari bigamijwe hategurwa iyi nama harimo no kuziba icyuho cy’ibiva mu bushakashatsi n’uko bishyirwa mu ngiro.
Ati ‘‘Ni umunsi twashakaga ko dusangira ibyavuye mu bushakashatsi bunyuranye bukorwa muri kaminuza y’u Rwanda no mu bo dukorana kuko ubundi hari icyuho hagati y’ibiva mu bushakashatsi n’ibigera ku muturage’’.
Umuganga w’inzobere mu kubaga ukorera mu bitaro bya Kibagabaga, Dr. Christophe Mpirimbanyi uri no mu itsinda rikora ubushakashatsi kuri ubu buvuzi, yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera mbere mu buvuzi hanagabanywa abarwayi babagwa nyuma bakibasirwa na ‘infections’ zifata ahabazwe, yibutsa abaganga ko bafite umukoro wo kugabanya n’imibare ikigaragara.
Ati ‘‘Hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko iyo uri kubaga nko mu nda umaze gukemura ikibazo kirimo, mbere yo gufunga ubanza guhindura udupfukantoki wari wambaye ukambara utundi noneho n’ibikoresho uri gufungisha uri kudodesha bikaba bitandukanye n’ibyo wakoresheje ubaga imbere. Nk’ibyo ni ibintu bidasaba kongera ubushobozi, ni uguhindura imikorere gusa; ibyo ubwabyo bigahita bituma ugabanya ibyago by’uko umurwayi agira ‘infections’’’.
Abaganga babaga babwiwe ko guhindura udupfukantoki bambara bari kubaga byonyine bigabanya 13% by’ibyago byatuma umurwayi yibasirwa na ‘infections’ zifata ahabazwe, basabwa guha agaciro ayo makuru ashingiye ku bushakashatsi kuko azatuma banoza umwuga bakora.
Iyi nama yabaye nyuma yuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu birindwi bikiri mu nzira y’amajyambere byakorewemo ubushakashatsi mpuzamahanga hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwakoreshwa mu kugabanya imibare y’abarwayi bibasirwa na ‘infections’ zifata ahabazwe ‘Clinical Trial Falcon’, bwakozwe guhera mu Ukuboza 2018 kugeza muri Nzeri 2020.
Bwakorewe mu bitaro 54 by’ibyo bihugu, bugaragaza ko ababibagirwamo bagifite ibyago biri hafi kuri 22% mu kurwara ‘infections’ zifata ahabazwe. Mu myanzuro yafashwe nyuma yabwo harimo no kwita ku gukoresha imiti myiza yifashishwa mu guhanagura uruhu rw’ahagiye kubagwa.
Mu ntego za Kaminuza y’u Rwanda harimo no gushakisha ubumenyi bwisumbuyeho binyuze mu bushakashatsi, ibituma igirana imikoranire n’ibihugu bitandukanye hagamijwe kubuteza imbere.
Mu guteza imbere ubushingiye ku buvuzi bwo kubaga, iyi kaminuza yasinye amasezerano y’ubufatanye hagati yayo na Kaminuza ya Birmingham yo mu Bwongereza, kugira ngo itsinda rya UR rikora ubushakashatsi ku buvuzi bwo kubaga rikorane n’iry’iyo kaminuza hagamijwe gusangira ubunararibonye n’ibindi byateza imbere ubu buvuzi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri UR akaba n’Umuganga ubaga indwara zifata amagufa, Dr. Jean Claude Byiringiro, yasabye abo bireba gushishikarira kumenya ubushakashatsi bwamuritswe mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu buvuzi bwo kubaga.
Ati ‘‘Dushishikariza abo bireba bose gukangukira gusoma ibyavuye mu bushakashatsi bwaganiriweho hano ndetse no gufatanya twese uko tungana kugira ngo tubishyire mu bikorwa hagamijwe inyungu nziza byagira ku murwayi’’.
Mu nzobere mu buvuzi bwo kubaga zitabiriye iyi nama zikanamurika unushakashatsi harimo nk’ababaga mu nda, amagufa, ababaga ubwonko n’abandi.
Itsinda rya UR ry’abashakashatsi mu buvuzi bwo kubaga rikorana n’ibitaro 13 mu Rwanda, rikaba rinabarizwa mu muryango mpuzamahanga wa za kaminuza n’abandi bashakashatsi mu buvuzi (NIHR Global Health Research Units), bo mu bihugu nka Mexique, u Buhinde, Ghana, Afurika y’Epfo, Benin, Nigeria n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!