00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hari abarya rimwe ku munsi

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 16 October 2015 saa 10:53
Yasuwe :

Tariki ya16 Ukwakira buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi wahariwe kuzirikana ku mirire. Mu Rwanda hari abavuga ko bugarijwe n’inzara ku buryo kubona ifunguro rimwe na rimwe biba bisa n’inzozi.

Hari abavuga ko bafungura inshuro imwe ku munsi, akenshi nijoro kugira ngo baharire abana usibye ko hari n’abatabafite binanirwa ubwabo.

U Rwanda rwashoboye guhangana n’inzara mu ruhando mpuzamahanga ariko mu cyegeranyo ku nzara, cyakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku mirire ku Isi (IFPRI) uyu mwaka cyavuze ko umubare w’abashonje mu gihugu ukiri hejuru.

Ibi bijyanye n’ibyashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwakozwe ku nshuro ya kane, aho bwagaragaje ko hari uturere turimo ubukene,dutatu turi ku isonga tukaba ari Nyamasheke, Gicumbi na Gisagara.

Kankindi Godbertha utuye mu Murenge wa Kacyiru , Akarere ka Gasabo akaba afite abana barindwi, yatangaje ko inzara ihari ariko yiganje cyane ku bafite amikoro make n’imiryango minini.

Yagize ati “mfite abana barindwi barimo abakenera kujya mu ishuri.Mbasha gukorera amafaranga igihumbi ku munsi adashobora kudutunga ngo twihaze. Icyo nkora ni uko ibyo nshoboye guhaha mbiharira abana. Sindarikira kurya saa sita…?”

Nyirabavakure Clarisse utuye mu Murenge wa Kimisagara avuga ko ababona ibiribwa bashobora kurya nibura kabiri ku munsi ari bacye, abihereye ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa muri iki gihe.

Yagize ati “inzara iracyahari; kwihaza si ibya buri wese keretse abifite.“

Kankindi Godbertha utuye mu Murenge wa Kacyiru , Akarere ka Gasabo

Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko abana batarengeje imyaka 5 bangana na 38% bafite ikibazo cy’imirire mibi gituma bagwingira.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi FAO rigaragaza ko abagera kuri miliyoni 805 ku isi bugarijwe n’inzara, umuntu 1 ku bantu 9 bugarijwe n’imirire mibi mu cyegeranyo cya 2015. Muri aba bugarijwe n’inzara, abasaga miliyoni 700 babarizwa mu bihugu bikennye naho mu bihugu bikize habarurwa abagera kuri miliyoni 11 z’abugarijwe n’imirire mibi.

Umunsi mpuzamahanga w’imirire wizihizwa tarikiya 16 Ukwakira buri mwaka hibukwa ishyirwaho ryawo mu mwaka w’i 1945 hakanazirikanwa ku nsanganyamatsiko iba igezweho.

Mu Rwego rwo kurwanya inzara, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo kongera umusaruro, zirimo iyo guhuza ubutaka, guhinga igihingwa kimwe, amaterasi y’indinganire no kugeza ifumbire ku bahinzi ku giciro gito.

Abaturage bakanguriwe guhinga imboga n’imbuto, cyane cyane bakoresha uturima tw’igikoni kugira ngo bashobore kubona indyo yuzuye ku buryo buboroheye.

Hari na gahunda ya VUP ifasha abaturage batishoboye mu buryo butatu; Guhabwa inkunga y’ingoboka, guhabwa akazi kishurwa ku batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, no kugurizwa amafaranga yo gutangiza imishinga mito.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages