Ahenshi mu turere tw’igihugu icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere aho abaturage bifatanyije n’abayobozi mu muganda wo gusiza aho bizubakwa.
Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ubukangurambaga, Ihanahanamakuru n’itumanaho, Sélaphine Flavia, yavuze ko byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende ku biga.
Ati “Byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri no gufasha abana kwiga hafi. Turasaba ababyeyi gutanga umusanzu wabo kugira ngo iki gikorwa kigerweho.”
Yavuze ko hazubakwa n’ibyumba 81 by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo hazubakwa ibyumba by’amashuri 667 birimo 543 by’amashuri abanza n’ibindi 124 by’ayisumbuye, bizunganira ibindi byumba 1693 byari bisanzwe. Hazubakwa n’ubwiherero 872.
Bamwe mu baturage bo muri ako karere babwiye IGIHE ko babyitezeho impinduka nziza mu burezi.
Nkundimana Alphonse ati “Abana bacu bicaraga mu ishuri bacucitse bigatuma batiga neza ariko ibi byumba nibimara kuzura twizera ko baziga neza bisanzuye.”
Umwe mu barezi witwa Mukakibibi Suzanne avuga ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri cyari gihangayikishije ariko hari icyireze ko kigiye gukemuka.
Ati “Ubucucike twari dufite buteye inkeke kuko abana bicara ari benshi ku ntebe bagera kuri bane. Iki gikorwa cyo kutwubakira kije gukemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri bityo nitumara kubona amashuri ahagije abana baziga bisanzuye bamererwe neza na mwarimu amererwe neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko usibye kugabanya ubucucike bizafasha n’abana kwiga hafi.
Ati “Bizagabanya n’ingendo ndende abana bakora bajya ku ishuri, ikindi ni uko twiteze ko bizazamura n’ireme ry’uburezi.”
Mu Karere ka Ruhango ho hateganyijwe kuzubakwa ibyumba by’amashuri 707 mu Murenge wa Ruhango. Biteganyijwe ko ibi byumba bizubakwa kugeza muri Nyakanga 2020, aho buri cyose gifite agaciro ka miliyoni 6 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valence, yabwiye IGIHE ko kubaka ibi byumba by’amashuri bizakorwa mu byiciro bibiri kuko hari ibizaterwa inkunga na Banki y’Isi n’ibya leta.
Yagize ati “Ibya Banki y’Isi 51 byatangiye kubakwa muri Gicurasi harimo n’ubwiherero bwabyo 108, ibyo twatangiye kubaka uyu munsi ni ibirebwa cyane na Leta y’u Rwanda ariko n’umuganda w’abaturage.”
Mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba icyo gikorwa cyatangirijwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano aho cyitabiriwe na Guverineri Munyantwari Alphonse n’abandi.
Biteganyijwe ko muri aka gace hazubakwa ibyumba by’amashuri 725 mu mezi atatu.
Guverineri Munyantwari yasabye abaturage gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishyira hamwe kuko ari byo bizabateza imbere.
Yagize ati “Ndashima cyane urubyiruko kubera ubwitabire nk’amaboko y’ejo hazaza, nk’abaturage turasabwa amaboko mu bikorwa byo kuzamura ibyumba by’amashuri. Buri Munyarwanda azatanga umusanzu kuri aya mashuri, ibihugu bitera imbere ni ibifite abaturage bafatanya.’’
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano watangirijwemo iki gikorwa ugizwe n’imiryango 244 y’abantu 1244, uzubakwamo ibyumba by’amashuri birindwi n’ubwiherero butandatu.
Mu Karere ka Rubavu hazubakwa ibyumba by’amashuri 1124 mu mezi atatu nk’uko byatangajwe.
Umurezi witwa Ngendahayo Etienne yavuze ko bizabafasha kugabanya ubucucike bwabangamiraga abanyeshuri.
Ati “Hano usanga umwarimu mu ishuri yigisha abanyeshuri barenga 60 mu cyumba kimwe; ibi byumba nibyuzura bizadufasha kuko wenda bazajya biga ari nka 40 mu cyumba bityo abana bisanzure babashe no gufata amasomo neza.”
Umubyeyi wo mu murenge wa Bugeshi, Nyirabuyore Espérance, yashimye icyo gikorwa avuga ko kigamije gushyigikira abana babo kugira ngo bige neza.
Mu Karere ka Ngororero bitaganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri 529 n’ubwiherero 74.
Uturere twa Rusizi na Nyamasheke turi mu tubarizwamo abana bakora ibilometero byinshi bagiye kwiga kubera imiterere yatwo. Urugero n’urwo abatuye mu Murenge wa Karambi bavuga ko bajya kwiga bakoresheje amasaha abiri, bigatuma bamwe bava mu ishuri.
Mu Karere ka Rusizi hazubakwa ibyumba 857 naho muri Nyamasheke hubakwe 744. Muri byo harimo ibizubakwa mu bigo bishya by’amashuri, bizafasha abanyeshuri kwiga hafi kandi bisanzuye.
I Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ho biteganyijwe ko hazubakwa ibyumba 622. Igikorwa cyo gutangiza kubyubaka cyabereye mu Murenge wa Musanze kuri GS Gahondogo, ahatangiye kubakwa ibyumba bitanu byiyongera kuri 13 bihasanzwe.
Ababyeyi bavuze ko ibyo byumba bikenewe cyane kugira ngo abana babo bige neza.
Itangishatse Judith yagize ati “Hari abana benshi bataye ishuri kubera gutinya gukora ingendo ndende, abandi bakiga nabi basiba. Ni ukuri turashimira Leta yacu uburyo ireberera abana bacu ngo banoze imyigire yabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ibyumba by’amashuri bigiye kubakwa bizakemura ibibazo bibiri.
Ati "Ibi byumba bishya by’amashuri birimo kubakwa bije gukemura ahanini ibibazo bibiri, kugabanya ubucucike mu mashuri, ikindi hari abanyeshuri bajyaga bakora ingendo ndende, nk’abatagira mu wa mbere w’amashuri abanza byabagoraga gukora izo ngendo, ndetse hazanubakwa ibigo bishya kugira ngo izi ngorane bahuraga nazo zikemuke, ni wo musanzu ukomeye ibi byumba bigiye gutanga."
Biteganyijwe ko ibyo byumba byose bizubakwa mu gihe cy’amezi atatu kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri 2020.



















TANGA IGITEKEREZO