Iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya gatanu, ririmo kubera muri ‘Kigali Conference and Exhibition Village’ hazwi nka Camp Kigali kuva ku wa 20 Werurwe 2019.
Ryateguwe n’ikigo The Property and Home Show’ ririmo ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo mu nzu, ibigo bifite imishinga y’ubwubatsi bw’inzu ziciriritse bifite umwihariko w’ibikorerwa mu Rwanda n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo yo kuzigura.
Umuyobozi w’ikigo The Property and Home Show, Jati Evora Biague, yavuze ko rigamije kwereka abantu ko gutunga inzu bidasaba ubushobozi buhambaye.
Ati “Icyo dushaka kugeraho ni ukwereka abanyarwanda ko hano muri Kigali no mu nkengero zayo haboneka imishinga yo kubaka inzu ziciriritse igiye kurangira.”
Biague yavuze ko ibyo bigo byubakisha inzu ibikoresho byinshi bikorerwa mu Rwanda bigatuma zihenduka ku buryo zakorohera abanyarwanda bazikeneye, asaba abantu kwitabira gusura aho bimurikirwa.
Abirabiriye iri murikabikorwa bavuga ko baryitezeho byinshi birimo kumenyekanisha ibyo bakora n’abantu bakabyitabira kubera ko bidahenze, nk’uko Uwizeye Vincent uhagarariye ikigo Plut Properties yabisobanuye.
Ati “Twiteze ko abantu basobanukirwa ibikorwa bihari biboneka ku isoko ry’u Rwanda, bakamenya ubwinshi n’ubwiza bwabyo n’uko biciriritse.”
Yavuze ko ikigo ahagarariye kimurika inzu ziciriritse zo kugurisha no gukodesha biherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, izo kugurisha ziri hagati ya miliyoni 10-22Frw.
Umukozi ushinzwe ubwubatsi n’ubukomere bw’inzu mu kigo ‘Skat’ Bayisenge Jean Pierre, yavuze ko barimo kumurika “uburyo bushya bw’imyubakirire hano mu Rwanda, bufite imyobo imbere mu rukuta, bukomeye kandi buramba.”
Ati “Ni uburyo bugabanya igiciro cy’imyubako hagati ya 30-50%. Iba ikomeye ahubwo inongeraho akarusho ko kwihanganira imitingito ndetse ikanagabanya urusaku.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA, Serubibi Eric, yavuze ko biteze ko “imurikabikorwa rizafasha abikorera kwinjira muri uru rwego. Ni urwego rurimo amahirwe menshi.”
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abamurika 20, rizarangira ku wa 23 Werurwe 2019.



















TANGA IGITEKEREZO