00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hashobora kubakwa uruganda ruteranya imodoka za Dongfeng bitarenze mu 2030

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 May 2026 saa 01:29
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo Longtai Group Rwanda gicuruza imodoka zikorerwa mu Bushinwa bwatangaje ko bitarenze mu 2030 i Kigali hazubakwa ishami riteranya imodoka z’uruganda Dongfeng.

Longtai Group yatangiye gukorera mu Rwanda muri Kamena 2025. Yibanda ku gucuruza imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse n’iza Hybrid zikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Longtai Group Rwanda, Irareba François Regis yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko gucuruza imodoka ku isoko ryo mu Rwanda biri kugenda neza, hari gahunda yo kubaka uruganda ruhateranyiriza imodoka za Dongfeng zizajya zicuruzwa n’ahandi mu karere.

Ati “Dushaka kubaka uruganda ruzajya ruteranyiriza imodoka hano mu Rwanda. Birumvikana ruzaha akazi Abanyarwanda kandi ruzanatanga umusanzu ku kugabanya amafaranga Igihugu gikoresha gitumiza imodoka mu mahanga. Uruganda nirumara kuzura ruzajya ruziteranyiriza hano hanyuma tuzicuruze mu Karere hose. Turateganya ko bitarenze mu 2030 urwo ruganda ruzaba rwatangiye imirimo.”

Ikindi Longtai Group Rwanda iri guteganya gukora ni ukubaka aho kongerera umuriro mu modoka hazaba hakoreshwa n’imodoka nyinshi icyarimwe mu gihugu.

Irareba ati “Dufite na gahunda yo kubaka aho gucomeka imodoka i Kigali hazaba ari ho hambere mu gihugu. Hazaba hafite ubushobozi bwo kongera umuriro mu modoka hagati ya 50 na 80 icyarimwe kandi mu minota 30 zikaba ziruzuye. Ahasanzwe hahari usanga hakira imodoka hagati y’ebyiri n’esheshatu kandi uyu mwaka wa 2026 uzarangira izaba iri gukoreshwa.”

Longtai Group ikorera mu Bushinwa, u Rwanda, Tanzania na Angola ndetse imodoka zayo zikoresha amashanyarazi. Usibye mu Bushinwa zigurwa cyane, ahandi zifite isoko rinini ni mu Rwanda.

Kuva icyo kigo cya Longtai cyatangira mu 2008, kimaze gucuruza imodoka 7.000.

Mu Rwanda imodoka z’urwo ruganda zikunzwe cyane ni izitwa Dongfeng Nammi Vigo (Nammi 06) aho nko mu mezi ane ashize bamaze kugura muri Longtai Group izigera kuri 246.

Imodoka z’urwo ruganda zitanganwa na chargeur yo kongeramo umuriro mu rugo cyangwa ahandi umuntu abikeneye bitabaye ngombwa gukoresha aha rusange ndetse batiri zazo zishobora kumara imyaka iri hagati ya 15 na 20.

Ni mu gihe izo modoka iyo zashyizwemo umuriro wuzuye zishobora kugenda ibilometero kuva kuri 330 kugeza ku bilometero 1.000.

Imodoka zayo nko mu rugendo Kigali-Rubavu kugenda no kugaruka zikoresha umuriro wa 18.000 Frw mu gihe izikoresha ibikomoka kuri peteroli ubu bisaba 90.000 Frw avuye kuri 60.000 Frw yariho mbere y’itumbagira ry’ibiciro.

Dongfeng Motor yashinzwe mu 1969 mu Ntara ya Hubei mu Mujyi wa Wuhan. Ubu ni rumwe mu nganda eshanu za mbere zikora imodoka mu Bushinwa. Rukora izisohoka zifite amazina atandukanye arimo Venucia, Fengdu, Aeolus, Forthing, Voyah ndetse na Dongfeng.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026, Dongfeng Motor yagurishijwe imodoka ibihumbi 528, zingana n’izamuka rya 12,3% ugereranyije n’izo yari yagurishije mu gihe nk’icyo mu 2025.

Uru ruganda kandi rwihariye 8,23% by’imodoka zagurishijwe mu Bushinwa muri icyo gihe.

Binyuze mu masezerano Dongfeng ifitanye n’izindi nganda, ikora n’imodoka za Honda, Nissan na Kia.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi Dongfeng Motor yinjiye mu mikoranire n’ikigo cyo mu Buholandi cya Stellantis kiri mu bikomeye i Burayi mu bijyanye n’imodoka. Iki nicyo gikora imodoka za Abarth, Alfa Romeo, Chrysler, Citroën, Dodge, DS Automobiles, Fiat, Jeep, Lancia, Maserati, Opel, Peugeot, Ram na Vauxhall.

Iyi mikoranire igamije kubaka ikigo bahuriyeho kizajya gikora no gucuruza, gukwirakwiza ndetse no gukora imodoka nshya za Dongfeng.

Iki kigo kizajya gikorera i Burayi kigenzurwa na Stellantis izaba ifite imigabane ya 51%, mu gihe Dongfeng izaba ifite imigabane 49%.

Mu Rwanda hashobora kubakwa uruganda ruteranya imodoka za Dongfeng bitarenze mu 2030
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Longtai Group Rwanda, Irareba François Regis yavuze ko mu Rwanda hazubakwa uruganda ruteranya imodoka za Dongfeng bitarenze mu 2030

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages