Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere yatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) binyuze mu mushinga witwa ENACT, agamije kongerera ubumenyi abapolisi bwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Atangiza aya mahugurwa, Umunyamabanga Mukuru wungirije muri RIB, Isabelle Kalihangabo yavuze ko ibyaha ndengamipaka biba byateguwe neza ku buryo bidindiza iterambere ry’abaturage.
Ati “Dukeneye abashyira amategeko mu bikorwa bafite ubushishozi, b’abahanga kandi bari maso ndetse bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora akazi ku gihe”.
Mu myaka itanu ishize, RIB imaze kwakira ibirego ku byaha byateguwe bingana 1,386, byagize ingaruka ku bantu 187. Mu gihe kubikora ari 282.
Yann Le Cloarec, umusesenguzi mu mushinga ENACT yavuze ko uko Isi irushaho kuba umudugudu, gufungura imiryango k’ubucuruzi, byatumye habaho gutera imbere mu bukungu no kubaho neza ariko biha n’abanyabyaha amahirwe yo gukora ibyaha mu buryo bworoshye.
Ati “ Habayeho kwiyongera kw’ibyaha ndengamipaka mu bice byose by’Afurika. Ibyaha biteguye bifite ingaruka zigaragara muri sosiyete kandi ibi byaha ni ikibazo gikomeye ku mahoro n’umutuzo wa Afurika”
Aya mahugurwa yahurije hamwe abofisiye bakuru 22 bo mu Rwanda na Ethiopia. Bazahabwa ubumenyi burimo ibijyanye no gusesengura ibirego n’ibindi/.



















TANGA IGITEKEREZO