00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizaca ubujura bukorwa n’abiyitirira ko bacuruza serivisi z’itumanaho

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 June 2020 saa 11:00
Yasuwe :

Hagamijwe guca ubujura bukorwa na bamwe mu bacuruza serivisi z’itumanaho bazwi nk’aba-‘agents’ ndetse n’ababiyitirira, mu Rwanda hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rizafasha mu gutahura bwangu uzagerageza kwiba umuturage.

Ni uburyo bwatangijwe n’Ikigo cyitwa Rwanda Ex-Combatants Benefits Union (REBU) kigizwe na bamwe mu bahoze mu ngabo z’igihugu bakora ibikorwa by’iterambere bitandukanye mu Rwanda.

Mu gushyiraho ubwo buryo buri Agent wese ucuruza serivisi z’itumanaho yaba utanga amakarita, unites zo guhamagara ndetse na serivisi za MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money abarurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe igikumwe cye n’ingangamuntu ye ku buryo nakora ikosa mu kazi bazamenya aho bamushakira.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya REBU, Birakwiye Toussaint, yavuze ko ubwo buryo buzaca akajagari n’ubujura bikunze kugaragara muri izo serivisi kandi bikanatanga umutekano hagati ya agents n’abaturage.

Ati “Byabaye ngombwa ko dutangiza mu gihugu igikorwa kijyanye n’ibarura ry’aba-agents kugira ngo turwanye ubutekamutwe aho usanga hari abantu biyitirira ibigo by’itumanaho kandi batabikorera ariko ugasanga ari ubujura bubyihishe inyuma.”

Yakomeje avuga ko aba-agents bose nibamara kubarurwa bizabaha agaciro bakitwa abakozi nk’abandi kandi bigatanga umutekano usesuye hagati y’abo n’abakiliya.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abaturage bataka ko bibwe amafaranga n’aba-gents kubera ko batabahaye serivisi nk’uko bari babibasabye, ku buryo byageze aho bamwe mu baturage batacyizera abakora uwo mwuga.

Uwambajimana Sandrine wo mu Karere ka Nyanza avuga ko yigeze kwibwa amafaranga n’umwe muri bo.

Ati “Hari umu agent nahaye amafaranga ngo ayoherereze umuntu arangije arambeshya ngo yabikoze anyereka n’ubutumw [message] ariko nyuma nsanga ntabyo yakoze. Nasubiye kumushaka ndamubura na bagenzi be bavuga ko batamuzi. Ubwo bagiye kubabarura turabyishimiye kuko batazongera kutwiba.”

Bamwe mu ba agents nabo bavuga ko bishimiye gahunda yo kubabarura kuko izatuma bakorera mu mucyo n’icyasha basizwe kikabavaho.

Uwizeyimana Clarisse ati “Hari abatwiyitirira bagatekera umutwe abaturage bigatuma twese badufata nk’abatekamutwe; ubwo rero urumva ko ubwo bagiye kutubarura tuzakora mu buryo buzwi kandi bwizewe ndetse n’uzongera kutwiyitirira azahita atahurwa.”

Ubu buryo bwo kubarura aba agents bwahereye mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatatu; Ubuyobozi bwa REBU buvuga ko hamaze kubarurwa abagera ku bihumbi 14 ariko mu gihe cy’amezi abiri hazaba habaruwe abarenga ibihumbi 50 bakorera mu gihugu hose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimye uburyo iyo gahunda iri gukorwa avuga ko ari bumwe mu buryo buzafasha inozwa rya gahunda ya Leta yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga izwi nka ‘Cashless’.

Iyi gahunda REBU iri kuyikora ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’ibigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda.

Aba-agents basabwe kuzajya batanga amakuru igihe babonye umuntu wese ukora umwuga wabo adafite ibimuranga birimo ikarita y’akazi itangwa na REBU.

Abari bitabiriye icyo gikorwa mu Karere ka Nyanza bicaye bahanye intera mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19
Bamwe mu bamaze kubarurwa bishimiye ko bagiye gukorera mu mucyo
Buri mu-agent yabarurwaga mu buryo bw'ikoranabuhanga hifashishijwe igikumwe cye n'ingangamuntu ye
Nyuma yo kubarurwa aba-agents bishimiye ko umwuga wabo uhawe agaciro kandi icyasha basizwe n'ababiyitirira bakiba abaturage kigiye kubavaho
Ubu uburyo bwo kubarura aba-agents bwahereye mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatatu
Umu-agent wese ucuruza serivisi z'itumanaho mu Rwanda agomba kubarurwa agahabwa n ikarita y akazi imuranga ikoze mu buryo bw ikoranabuhanga
Umaze kubarurwa yahitaga ahabwa ikarita imuranga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages