Ni imbogamizi baganiriyeho n’Ubuyobozi bw’Ihuriro rikora ibikorwa byo kugeza imiti ku bayikeneye (Bio Supply Management Alliance’BSMA) kugira ngo ribe ryatangira gukorana n’abari mu ruhererekane n’ubuvuzi muri Afurika.
Kubera imbogamizi AWC yahuraga na zo mu kugeza ibicuruzwa bifite aho bihuriye n’ubuvuzi, kugira ngo zikemuke yafatanije na BSMA ifite uburambe bw’imyaka 16, igeza ibi bikoresho ku baturage mu buryo bwujuje ubuziranenge mpuzamahanga, bwihuse kandi buhendutse, bashakira hamwe umuti uhamye ku muturage wa ’Afurika.
Umusaruro w’ibi biganiro ni na wo watumye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, i Kigali hatangira inama ya BSMA izamara iminsi ibiri ihuza abo mu bindi bigo birebana n’iyi gahunda, hashakwa ibisubizo birambye ku mugabane wa Afurika.
Ni ibigo birimo ibitanga imiti, ibifasha mu bwikorezi bwayo, abahanga mu by’ubuzima, imiryango itari iya Leta, za Leta ndetse n’abo mu burezi, kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo bikigaragara ngo umuturage agerweho na serivisi z’ubuvuzi mu buryo bworoshye, kandi buhendutse.
BSMA yari isanzwe ikorera mu Burayi, Amerika na Aziya, kuri ibu igiye no kuzajya ikorera muri Afurika mu gukemura ibibazo bituma imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi bitagera ku baturage mu buryo bworoshye handi buhendutse.
Umuyobozi Mukuru wa AWC akaba anahagarariye BSMA muri Africa, Nisingizwe Solange, yabwiye IGIHE ko impamvu yatumye batangiza iri huriro ry’abanyafurika ari ukureba mbere na mbere uko ibibazo bibangamira uruhererekane mu kugeza imiti ku banyafurika, bikemura.
Nisingizwe yakomeje avuga ko BSMA-Africa izafasha abanyafurika by’umwihariko abanyarwanda n’abasanzwe babikoramo, bagira ubumenyi bugezweho mu kugeza imiti n’izindi serivise zifite aho zihuriye n’ubuzima.
Ati "BSMA-Africa izadufasha mu buryo bwo kwiyubaka dukoresheje ubumenyi n’ubunararibonye by’abandi babikora neza, kugira ngo natwe twubake ubushobozi buzadufasha gukora ibyacu neza."
Kugira ngo ubu buryo bwo kugeza ibikoresho by’ubuzima birimo imiti n’ibindi bukore neza, umugabane wa Afurika ukeneye guhindura imyumvire mu kwihutisha serivisi no kubaka ibikorwaremezo bihamye na politiki zorohereza abashoramari.
Umwalimu muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yitiriwe Kwame Nkrumah yo muri Ghana, Dr Abdul Samed Muntaka, yabwiye IGIHE ko muri Afurika hakiri ibibazo bitandukanye, bimwe birimo ibyo ku mipaka, aho bigorana kugira ngo umuntu abe yakwinjira mu kindi gihugu byoroshye.
Nyamara hari ubwo aba ajyanye ibisubizo bituma umuturage abona ibyo akeneye ku gihe.
Umuyobozi mu Kigo nyarwanda gishizwe gukwirakwiza ibikoresho by’Ubuvuzi (RMS), Gaju Celsa, avuga ko ubu buryo bw’uruhererekane mu kugeza ibicuruzwa ku babikeneye buramutse bukozwe neza, bwafasha mu kumenya abakeneye serivisi bityo bakayihabwa vuba, kuko uburyo busanzweho buhenze kandi butwara igihe kirekire kugirango bukugereho.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, yashimiye Africa world Cargo yazanye BSMA muri Afurika, by’umwihariko bagatangirira mu Rwanda inama ya mbere yiga ku gushaka ibisubizo by’ibikorwa byo kugeza imiti ku bayikeneye.
Ati "Hakenewe kubaka ubushobozi no kongerera imbaraga inzego zose zigira uruhare mu kugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi mu kongera bene ibi bikoresho bikorerwa mu Rwanda no guhangana n’imbogamizi zose zigaragara mu muri uru ruhererekane rwo kugeza imiti ku bayikeneye."
Dr Ntihabose yavuze kandi ku bufatanye hagati y’ibigo bya Leta n’iby’abikorera, ko bigomba gutahiriza umugozi umwe kugira ngo ibikoresho by’ubuvuzi bikorerwa mu Rwanda birusheho kugezwa ku baturage mu buryo bwihuse kandi buhendutse.
Umuyobozi mukuru wa BSMA ku Isi, Devendra Mishra, yavuze ko intego ari ugufata ibicuruzwa byakozwe n’inganda zitandukanye zikora ibijyanye n’imiti, bikagezwa ku babikeneye mu buryo bwihuse kandi buhendutse.
Yemeza ko imiti igomba kugezwa k’uyikoresha igifite ubuziranenge, kuko usanga uburyo busanzweho butuma itinda mu nzira, mu ruganda cyagwa mu bubiko.
Ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane ku baturage, ndetse bishobora no guteza urupfu.
Devendra Mishra yemeza ko BSMA irajwe ishiga no kugeza ku muturage ku isi by’umwihariko muri Afurika, akagerwaho n’imiti ku giciro gito, vuba, kandi bigifite ubuziranenge.
Yizera ko abasanzwe mu ruhererekane rwo kugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Afurika bazumva amahirwe BSMA izanye muri Afurika, mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bahuraga bahuraga nabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!