Iki gikorwa kizaba kuwa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2016, ku bufatanye bwa za Ambassade z’u Budage na Israel mu Rwanda, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Urwibutso rwa Kigali.
Nk’uko Ambassade y’u Budage mu Rwanda yabitangaje, ubu bufatanye ni ikimenyetso cy’intambwe yatewe y’uko ibihugu byombi, Israel n’u Budage, mu kuzirikana uburemere bw’iyi Jenoside. Iyi ntambwe ikaba ari gihamya ko ubwiyunge bushoboka nyuma y’ibikorwa by’indengakamere byakozwe na Hitler n’abambari be.
Ibi bifite byinshi bivuze ku Rwanda, igihugu cyahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abasaga miliyoni, ariko kikongera kwiyubaka binyuze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Ambassade y’u Budage yavuze ko Jenoside zabayeho zikwiye kwibutsa Isi ko nta Jenoside ikwiye kongera kubaho ku Isi, cyangwa ibindi bikorwa by’iterabwoba biganisha kuri Jenoside, ubwicanyi bushingiye ku moko n’ibindi byibasira ikiremwa muntu.
Iyo Jenoside yakozwe na Leta y’Abadage (Großdeutsches Reich) yari muri gahunda yo kurimbura Abayahudi hagati ya 1938 na1946, bakaba bariciwe by’umwihariko mu Budage no bindi bigugu by’i Burayi byari byigaruriwe na Leta ya Adolf Hitler.
Abayahudi ndetse n’abandi bishwe n’Abanazi (Nazis) bagiye bakusanyirizwa mu bigo byari byarateguwe bicirwagamo “Concentration camps” bigera kuri 30 muri iki gihugu. Bimwe muri byo bizwi cyane, ni Buchenwald, Bergen-Belsen, Mauyhausen, Auschwitz, Birkenan, Chelmo, Treblinka, Belzec, Sobidor, na Majdaneki.



















TANGA IGITEKEREZO