00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda irahari: Ibyo wamenya ku ndwara ya Chikungunya ihuje ibimenyetso byose na malaria

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 8 June 2026 saa 06:11
Yasuwe :

U Rwanda rwateye intambwe ifatika mu guhangana na malaria bigabanya cyane abo yahitanaga, abahanga mu buvuzi bakagaragaza ko hari indi ndwara bihuje ibimenyetso yitwa Chikungunya itarabonerwa umuti n’urukingo, kandi ko hari n’impungenge z’uko mu buvuzi bw’ibanze bayitiranya na malaria.

Umushakashatsi akaba n’Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Mutesa Léon yasobanuye ko Chikungunya ari indwara iterwa na virusi ikwirakwizwa n’umubu witwa ‘Aedes aegypti’. Umuntu ayandura iyo uwo mubu umurumye ariko ibimenyetso byayo bikunze gutera urujijo kuko bisa n’ibya malaria.

Ati “Ikibazo gikunze kubaho ni uko abantu benshi uwo mubu uruma bagira ibimenyetso nk’ibya malaria. Kwa muganga batangira kuyivura nk’abavura malaria kandi atari yo ndwara bafite.”

Uwo mwalimu yasobanuye ko urebye kwa muganga mu Rwanda abarwayi basanzwemo Chikungunya utapfa kubabona ariko ko abantu bayirwara kuko bishimangirwa n’ubushakashatsi bwayikozweho.

Ati “Hari ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda mu 2024 mu Ntara y’Iburasirazuba bwagaragaje ko mu barwayi bapimwe bakekwa harimo abafite iyo virusi itera Chikungunya. Muri bo harimo abari batagaragaza ibimenyetso ariko abandi barabigaragazaga baranagiye kwa muganga kubera bisa n’ibya malaria bavurwa nk’abarwaye malaria.”

Yagaragaje ko icyakoze mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba muri ubukana bwa Chikungunya buri hasi ugereranyije no muri Afurika y’Iburengerazuba ariko na none ko kuba itavurwa uko bikwiye ari ikindi kibazo.

Ati “Ubwo tuvura malaria aho kuvura Chikungunya rero hanakenewe ubukangurambaga kugira ngo ibyo bimenyetso byitabweho. Ariko hari n’igikoresho gikenerwa mu kuyisuzuma kwa muganga twita ‘PCR’ usanga akenshi tutabifite kwa muganga.”

Yongeyeho ko igitandukanya Chikungunya na malaria ari ikintu gito nko kuba umuriro uba mwinshi cyane no kuribwa mu ngingo bikomeye kandi bigakomeza no mu gihe umuntu yatangiye imiti.

Ati “Niba umurwayi yahawe imiti ya malaria hagashira nk’iminsi ibiri itatu adakira kandi tuzi ko yagombye kuba atangiye gukira, dutangira gutekereza ko ari Chikungunya.”

Iyo ndwara mu gihe itavuwe ishobora kwica uyirwaye, ariko nanone kuko n’ubundi havurwa ibimenyetso byayo gusa ibyago byo kuba yahitana uyirwaye wagannye ivuriro si byinshi gusa kuyivura nka malaria bituma itinda gukira.

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas yavuze ko Chikungunya kugeza ubu mu Rwanda ivurwa nk’izindi ndwara ziterwa na virusi zidafite imiti yihariye nka Ebola na Marburg.

Gusa yavuze ko umushinga witwa ACT-CHIK watangijwe muri Kaminuza y’u Rwanda uhurije hamwe inzego zo mu bihugu birindwi birimo n’u Rwanda ugamije gukora ubushakashatsi buganisha ku kubona urukingo rwa Chikungunya ari kimwe mu bihanzwe amaso mu kurwanya iyo ndwara.

Uwo mushinga watangarijwe mu Rwanda ku wa 8 Gicurasi 2026, biteganyijwe ko uzamara imyaka ine hakorwa ubushakashatsi buganisha ku gukora urukingo rw’iyo ndwara yica ndetse nta gihindutse mu myaka itatu izawukurikira rushobora kuba rwabonetse.

Ku Isi hose habarwa ko abagera kuri miliyoni 35 ari bo bantu barwara Chikungunya buri mwaka mu gihe muri Afurika abayirwara ho bari hagati ya 2% na 4% by’iyo mibare kuko muri Amerika y’Epfo na Aziya ari ho yiganje cyane.

Umushakashatsi akaba n’Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Mutesa Léon yasobanuye ko Chikungunya ari indwara ihuje ibimenyetso na malaria
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas yavuze ko Chikungunya mu Rwanda ivurwa nk’izindi ndwara ziterwa na virusi zidafite umuti n'urukingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages