00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyeti ’Horizon’ yamuritse ubushakashatsi ku myubakire itabangamiye ibidukikije

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 27 November 2015 saa 09:41
Yasuwe :

Mu rwego rwo kunoza gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya kabiri (EDPRS2: 2013-2018), Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko inyotewe n’imyubakire igendanye n’igihe,itabangamiye ibidukikije mu rwego rwo gusigasira iterambere rirambye no kuraga ababyiruka igihugu gitoshye.

Ubu buryo kandi kugira ngo bugerweho neza bisaba kubaka amazu n’ibikorwa remezo hitawe ku buryo bwo kurondereza ingufu zikoreshwa mu gucana no kubonesha, uburyo amazi aturuka mu ngo atakwangiza ibidukikije,uburyo haterwa ibiti bitanga umwuka kandi ntihagire ibituruka ku muturanyi ngo bize kwangiza ibyo mu rundi rugo.

Ibi byatumye Sosiyeti y’Ubwubatsi ,Horizon Group Lt ,ireba uburyo yatera intambwe mu kugeza ku banyarwanda inyubako yujuje ibyangombwa aho mu mezi arindwi ashize yahise itangira ubushakashatsi ku myubakire itabangamira ibidukikije ku nkunga ya FONERWA.

Umuyobozi wa Horizon Group, Eugene Haguma,avuga ko ubu bushakashatsi bwari bugamije kumenya ibikenewe mu kubaka kandi mu buryo butagora kuboneka mu Rwanda ariko bukazahita bukurikirwa n’ibikorwa.

Yagize ati “Ibintu byinshi ni ibyoroshye gukora nko kuvuga ngo aho utuye ukwiye kuhatera ibiti bigaragara kugirango bigabanye ubushyuhe,uburyo wakubaka inzu ku buryo umuvu w’amazi uturuka iwawe atazateza isuri abandi .Ariko twararebye dusanga umuntu aba aturanye n’abandi.Ese ni ibiki umuntu yakora ngo abantu basabane uko byari bisanzwe?”

Akomeza avuga ko ubwo bushakashatsi bwakozwe harebwa iby’amazi,iby’ubutaka,iby’ingufu ndetse n’iby’imyubakire bikenerwa mu buzima bwa burimunsi.

Inzu asaga 349,azubakwa kuri Hegitari 13 mu murenge wa Kinyinya,mu karere ka Gasabo, azaba yubatse ku buryo ibiti bizajya biba biteye neza,ahantu hataba urusaku rwinshi rw’ibihinda, ndetse n’amazi y’imvura azajya abungabungwa ku buryo bushimishije.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gifasha ibikorwa byo kurinda Ibidukikije ndetse n’Imihindagurikire y’Ikirere (FONERWA),Alex Mulisa, avuga ko ubu buryo ari ikimenyetso cy’Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda buhora bushaka icyagirira akamaro abaturage.

Ati “Icy’ingenzi kurushaho,ibi bizagaragaza ko mu Rwanda,iterambere no kubungabunga ibidukikije bidasigana,ndetse bitanga ikizere ku gihugu cy’ejo hazaza.”

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA),Rose Mukankomeje wari unahagarariye Minisitiri w’Umutungo Kamere,Vincent Biruta, yavuze ko gukoresha neza umutungo u Rwanda rufite mu buryo bwiza butabangamira buri wese ari intego ya buri munyarwanda.

Yavuze ko Leta itazahwema gushyigikira buri wese cyane abikorera bafite umutima wo gushaka ibisubizo ku bibazo biriho,birimo imihindagurikire y’ikirere,kubaka umujyi ujyanye n’igishushanyo mbonera n’ibindi bisaba Guverinoma kwishakamo ibisubizo kandi birambye.

Yasoje avuga ko yizeye ko ikigo cya Horizon kizashyira mu bikorwa ibikubiye muri ubu bushakashatsi bwatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 176.

Alex Mulisa, Umuyobozi mukuru wa FONERWA avuga ko iterambere n'ibidukikije bigendana
Umuyobozi wa Horizon Group, Eugene Haguma,avuga ko ubu busshakashatsi buzakurikirwa n'ibikorwa
Umuyobozi w'ikigo REMA Dr. Rose Mukankomeje avuga ko Leta itazahwema gushyigikira uwo ariwe wese ushaka kuzana ibisubizo
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe impuguke mu bidukikije
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n'ikigo Light Earth Designs LLP

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages