Kuba Urukiko rwaragiye kugenzura impapuro z’uburwayi bwa Me Jean Felix Rudakemwa, ngo bihangayikishije Dr Leon Mugesera, kuko igitinyiro cy’Urukiko Rukuru cyateye ubwoba umuganga.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 7 Mutarama 2015, ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibe, rwasubukuraga iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside.
Iburanisha rigisubukurwa, n’Umucamanza amaze kuvuga ingingo zigiye gusuzumwa, Dr. Mugesera yabanje gusaba Urukiko gutangaza ibyavuye mu guhinyuza rwakoze ku nyandiko zigaragaza uburwayi bwa Me Rudakemwa Jean Felix umwunganira, nk’uko rwari rwavuze ko ruzasuzuma ukuri kwa zo dore ko izo nyandiko zari zimaze kuba nyinshi.
Umucamanza Antoine Muhima yahise atangaza ko, koko Urukiko rwahinyuje rugasanga izo nyandiko zaratanzwe na Muganga wemewe, ndetse kandi amatariki zatangiweho Me Rudakemwa akaba yarahivurije.
Dr Mugesera yahise avuga ko iryo hinyuza ryakozwe ari ukwinjira mu buzima bwite bw’umwunganizi we n’ubw’umuganga we, dore ko Urukiko ari urwego rukomeye kandi rufite igitinyiro ku buryo uwo rwagwa gitumo ngo rugiye kumuperereza bitabura kumutera ubwoba, bityo akaba afite impungenge z’uko atazongera kubona aho yivuriza.
Yagize ati: “Ubu mfite ubwo bw’uko ntazongera kubona aho nivuriza nanjye, umuganga azajya yanga kumvura kugirango atabikurikiranwaho. Mfite ubwoba pe, ubu nanjye aho mundeba hano ndatitira.”
Aha yahise amenyesha Urukiko ko bidatinze azarugezaho umwanzuro ugaragaza izo mpungenge ze, maze Umucamanza ahita amwemerera ko natanga iyo myanzuro izasuzumwa.
Abajijwe niba yaba yarabwiwe n’uwo muganga ko koko atazongera kumuvura kubera gutinya Urukiko, Dr Mugesera yagize ati: “...Reka, nahurira he na we se? Sinamuzi, gusa Urukiko ni urwego rukomeye kandi rutinyitse, nawe ruje iwawe wadagadwa.”
Nyuma yo kwandikisha ko azaregera iryo suzuma ry’Urukiko, iburanisha ryahise rikomereza mu gusuzuma ubusabe bwo gutangira kuburanisha urubanza rwe bundi bushya, byaje guteshwa agaciro, bituma iburanisha rikomereza aho ryari rigeze.
Dr Mugesera akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hashingiwe ahanini ku ijambo yavugiye ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992



















TANGA IGITEKEREZO