00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera yahakanye ibyaha byose hasigaye ah’abatangabuhamya

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 17 April 2013 saa 05:26
Yasuwe :

Dr Léon Mugesera kuri uyu wa 16 Mata 2013, yahakanye ibyaha bitanu akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwategetse ko igisigaye ari ugukurikira abatangabuhamya ku mpande zombi uregwa n’urega.
Ni nyuma y’aho amaze igihe kitari gito yiregura ku byaha bine bikubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, byose akabihakana yivuye inyuma, kuri uyu wa kabiri bwo icyaha cya gatanu nacyo yaje kugihakana avuga ko nta rwango yigeze agirira abaturage, ndetse n’abandi bayobozi ashingiye ku bwoko (…)

Dr Léon Mugesera kuri uyu wa 16 Mata 2013, yahakanye ibyaha bitanu akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwategetse ko igisigaye ari ugukurikira abatangabuhamya ku mpande zombi uregwa n’urega.

Ni nyuma y’aho amaze igihe kitari gito yiregura ku byaha bine bikubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, byose akabihakana yivuye inyuma, kuri uyu wa kabiri bwo icyaha cya gatanu nacyo yaje kugihakana avuga ko nta rwango yigeze agirira abaturage, ndetse n’abandi bayobozi ashingiye ku bwoko cyangwa inkomoko yabo.

Mugesera yatanze ijambo rye ry’umwimerere

Mugesera yavuze ko ibyashyikirijwe urukiko byose ari ibinyoma, ngo kuko ibivugwa mu ijambo yavugiye ku Kabaya ari irihimbano, ahubwo aboneraho gushyikiriza Urukiko n’Ubushinjacyaha ijambo yita ko ari umwimerere yivugiye ubwe riri mu rurimi rw’igifaransa.

Umwunganizi we mu by’amategeko Me Rudakemwa J. Felix yabwiye itangazamakuru ko iryo jambo yita ko ari umwimerere yarivugiye mu cyahoze cyitwa “Ubugoyi” aho yavugaga ko intwaro z’abarwanashyaka ba MRND ari amatora, urukundo n’ubutwari kandi bakirinda amahembe ane ya shitani.

Mugesera yasoje ahakana ko atigeze agira uruhare mu gutegura jenoside, ko icyo yaharaniye ari ukwiga akaminuza mu gushaka impamyabumenye y’ikirenga kugirango azagire uruhare mu kujijura abana b’u Rwanda. Yavuze kandi ko yagerageje gutabariza igihugu ko cyatewe n’abo yita Abagande no kuvuga ko ibitero byahagarara hakaza ingabo zidafite aho zibogamiye ku mipaka y’u Rwanda na Uganda. Ibyo byose ngo amahanga yanze kubikora.

Urukiko rwamubajije niba afite ibimenyetso bizima, mu gihe avuga ko ibyatanzwe n’Ubushinjacyaha byahinduwe, ndetse no gusobanura ibyo yita ko ari ukuri kwe nk’umuntu wiregura, ashingira ku byo yabayemo mu mashyaka, akazi yakoraga n’ibindi, ngo kuko abisobanura nk’aho yari ahibereye. Yavuze ko ubushinjacyaha bushaka kumugerekaho ibyo atigeze akora, kuri we asanga ari agashinyaguro ko guhimbirwa ko yagize umugambi wo gutegura jenoside.

Urukiko rwategetse ko nyuma yo kumva ko Dr Léon Mugesera amaze guhakana ibyaha byose akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, igisigaye ari ugukurikira abatangabuhamya ku mpande zombi. Urubanza rukazasubukurwa kuya 18 Mata 2013, saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Mugesera akurikiranweho ibyaha bitanu birimo: gushishikariza abandi umugambi wa jenoside, gucura no gutegura umugambi w’icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya jenoside, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, ndetse no kubiba urwango mu baturage ashingiye ku bwoko, inkomoko cyangwa idini yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages