00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera yahakanye kugira uruhare mu iyandikwa ry’amategeko icumi y’Abahutu

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 15 May 2013 saa 04:50
Yasuwe :

Ubwo yakaga ijambo urukiko, kubijyanye n’ibyavugwaga n’Ubushinjacyaha ko amategeko 10 yagengaga Abahutu yari yuzuyemo urwango rushingiye ku moko, Dr Mugesera yavuze ko ntaho ahuriye nayo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mugesera yangaga Abatutsi kuva kera, ngo kuko mu ijambo rye yavugiye ku Kabaya yavuze ko ikosa bakoze 1959 n’ubwo yari umwana, ngo n’uko babaretse bagahunga igihugu.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko amategeko 10 y’Abahutu yo muri PROSOMA, yari yuzuyemo ubugome ndengakamere bwo (…)

Ubwo yakaga ijambo urukiko, kubijyanye n’ibyavugwaga n’Ubushinjacyaha ko amategeko 10 yagengaga Abahutu yari yuzuyemo urwango rushingiye ku moko, Dr Mugesera yavuze ko ntaho ahuriye nayo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mugesera yangaga Abatutsi kuva kera, ngo kuko mu ijambo rye yavugiye ku Kabaya yavuze ko ikosa bakoze 1959 n’ubwo yari umwana, ngo n’uko babaretse bagahunga igihugu.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko amategeko 10 y’Abahutu yo muri PROSOMA, yari yuzuyemo ubugome ndengakamere bwo kurimbura Abatutsi bakabamaraho burundu, kubaheza kujya mu ngabo z’igihugu no kudashaka Abatutsikazi, Ubushinjacyaha buhamya ko urwo rwango rugaragara muri disikuru ya Mugesera yo 1992 .

Ibyi byose ariko Dr Mugesera abyita kwibohora ingoyi y’uburetwa, Abatutsi bari barakandamijemo abahutu. Yagize ati “Ntabwo nshyigikiye amategeko icumi yagengaga Abahutu n’ibiyakubiyemo byose.

Mugesera avuga ko hari n’abategetsi bakomeye bariho mbere 1992, bari batunze abagore b’Abatutsikazi abarondora amazina, kuri we ngo ibi ntabwo bigaragaza urwango yari abafitiye.

Ubushinjacyaha bwari buyobowe n’umushinjacyaha Murukuru Martin Ngoga, yagize ati “Icyo tugendereye si ukumenya amoko y’abantu n’uko umugore wa Gitera yari Umututsikazi, umugore wa Kayibanda na Kajuga cyangwa abandi, turareba ingengabitekerezo ya jenoside y’uburyo Mugesera yashishikarije abantu kwica”.

Ubushinjacyaha ngo ayo mabwiriza yose busanga yuzuye mo urwango rushingiye ku moko n’imvururu zibasiye abo mu bwoko bw’Abatutsi, n’abandi batavugaga rumwe na MRND bakicwa, mu w’1990 mu bice bitandukanye by’igihugu nka Kibirira na Bigogwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri disikuru yavugiye ku Kabaya, ngo Mugesera ntabwo yigeze avuga ko abateye igihugu ari Abagande, kandi ko atagerageza kubihuza n’icyaha akurikiranweho.

Bwavuze kandi ko inyandiko zifashishijwe na Mugesera zanditswe na Ruzibiza Abdul n’abandi bitahabwa agaciro, ngo kuko abanditse ibyo bitabo batazatumizwa mu rubanza kugirango basobanure ukuri kw’ibyo bavuga, kandi ko ibyanditswe ntaho bishyigikira ibivugwa mu Rubanza.

Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa Kuwa Kane, Mugesera agaragaza ibyo atigeze avuga ubwo yireguraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages